Home Mu Mahanga Turamutse twibagiwe kubaka ubuzima bwo mu mutwe, Coronavirus yaba iturushije ubwenge-Welby

Turamutse twibagiwe kubaka ubuzima bwo mu mutwe, Coronavirus yaba iturushije ubwenge-Welby

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Archbishop wa Canterbury yahamagariye guverinoma y’Ubwongereza gukomeza gushora amafaranga kuri gahunda zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe nubwo Coronavirus yakomye mu nkokora ubukungu bw’igihugu.

Ibiro bishinzwe gukora no gucunga ingengo y’Imari y’Ubwongereza kuwa mbere tariki 18 Gicurasi 2020 byatangaje ko igabanuka ry’ubukungu rizazamukaho “£298bn”: ama Euro biliyoni 298.

Avugana na BBC, Rev Justin Welby yavuze ko abaminisitiri bakwiye kuba intwari, n’abanyamurava bagakorana ingufu kandi vuba.

Welby avuga ko ubuyobozi buramutse budakoranye umuhate mu kongera imbaraga ku buzima bwo mu mutwe ryaba ari ikosa rikomeye cyane. Akangurira abaminisitiri gushora amafaranga muri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe bakanashyiraho amabwiriza agamije kwita ku bantu.

Rev. Welby avuga ko gutakaza amafaranga kuri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe bizagira ingaruka nziza ku baturage kandi ko nyuma bazabibona ko kuba barayashoyemo batakoze ubusa.

Akomeza avuga ati “nubwo turi mu ihungabana ry’ubukungu, ntibivuze ko tutagomba kugira icyerekezo cy’ejo hazaza, aho ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ari ibuye ry’urufatiro ku buzima bwacu twese.”

Archbishop welby yavuze mu bihe byashize ku buzima bwe bwite yigeze kugira burimo guheranywa n’agahinda no kwiheba ngo kuko icyo gihe ntiyari yorohewe na gato. Akaba ariyo mpamvu akangurira abantu kwegera abantu bababaye, kubera ibibazo byinshi bitandukanye.

Iyi nkuru dukesha Christian today ikomeza ivuga ko Archbishop welby yavuze ko nta kintu kibaho kibabaza kurusha guheranwa n’agahinda no kwiheba kubera ibibazo. Ati rwose ntacyo wabona kibabaje nko kurwara ukabura ukwitaho, niyo mpamvu tugomba kubyitaho.

Avuga ku bijyanye n’ihungabana, kwiheba, guhahamuka, no gutakaza ibyiringiro, Archbishop Welby yavuze ko bitashobokaga kuba twabyakira biciye muri ubwo bunararibonye.

Archbishop Welby yongeyeho ko igihugu kitagakwiye kuza giciye mu ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Coronavirus ngo kirebere gusa, ahubwo gikwiye gushora amafaranga mu bikorwa byiza bifitiye abaturage bose akamaro.

Welby asoza avuga ko muri ibi bihe bibi bya Coronavirus, badafite ubwoba bwo gutakaza amafaranga muri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe kandi bazi neza ko bizatanga umusaruro mwiza ku buzima bw’abaturage.

You may also like

Leave a Comment