Home Amakuru y'ibanze Twiyemeje gutwikira no gukunda itorero ryacu tutitaye kubirivugwaho- Apôtre Dr Paul Gitwaza

Twiyemeje gutwikira no gukunda itorero ryacu tutitaye kubirivugwaho- Apôtre Dr Paul Gitwaza

by Ali Gilbert Dunia

Akenshi na kenshi Apotre Paul Gitwaza akunze kugenera abantu ubutumwa bukubiyemo amagambo yuzuye ihumure abinyujije kurukuta rwe rwa Facebook . Uyu munsi yageneye ubutumwa abamukurikira bose aho yanditse ati “ Shalom

Mbanje kubifuriza ko ukwezi kwa Werurwe kwazababera ukw’umugisha, Uwiteka akabashyigikira ahari amarira n’umubabaro akahashyira umunezero wuzuye.

«Narishimye ubwo bambwiraga bati “Tujye mu nzu y’Uwiteka.” Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.» Zaburi 122:1-2 .Uku kwezi kuzabe ukwezi kw’ ubusabane bwawe n’itorero. Uzifatanye cyane n’itorero ryawe m’uburyo bw’umwuka n’ibifatika kuko ariryo rugingo rwa Kristo.

Uzakunde Itorero ryawe bivuye m’umutima, wumvira Uwiteka n’abakuyoboye bose kuko wahamagawe gukorera Imana nk’umulewi. Uzabungabunge umutekano w’Itorero ryawe, uzarihagararire ku nkike, urishyigikire, uryubake rikomere kuko natwe turi amabuye mazima yiteguye kubaka urusengero rw’umubiri ndetse n’urw’umwuka.

Iyo wiyeguriye Imana n’ihema ryayo, uba ugurije Uwiteka kandi ububiko bwawe n’ubuhungiro byawe bihora birinzwe.

N’uko rero natwe tuzakunde inzu y’Imana kuruta uko dukunda amazu yacu«“Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.» Matayo 6:19-21

Ujye usengera itorero ryawe kugirango ryomatane na Kristu kandi ribe otantike, rigire ingeso ndetse n’ikitegererezo byiza kugirango rizabe iry’umumaro mu gihugu no m’ubuzima bwa benshi.

“Twiyemeje gutwikira no gukunda itorero ryacu tutitaye kubirivugwaho”

Imana ibahe umugisha

You may also like

Leave a Comment