Home Amakuru y'ibanze TYAZA UBWENGE : MENYA NEZA U RWANDA RWACU

TYAZA UBWENGE : MENYA NEZA U RWANDA RWACU

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

U Rwanda nigihugu giherereye muri Afurika yo hagati mu karere k’ibiyaga bigari, munsi y’Umurongo wa Koma y’isi. Umurwa mukuru w’u Rwanda witwa Kigali. Iki gihugu gikunze kwitwa icy’imisozi igihumbi gikoresha indimi eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza. Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda.

Ubutegetsi bw’u Rwanda burigenga, ubuyobozi bufite intego igamije guteza imbere abaturage, kandi imiyoborere y’igihugu ntabwo ishingiye ku idini.

Ibirango by’igihugu cy’u Rwanda ni inkingi, ikimenyetso mpamo cy’inyandiko z’ ubuyobozi, intego n’indirimbo y’Igihugu.

Intego y’Umutegetsi ni UbumweUmurimoGukunda Igihugu.

Indirimbo y’Igihugu ni Rwanda Nziza

Ubumenyi bw’isi

Ni igihugu kidakora ku nyanja, kiri muri Afurika yo hagati mu karere bita ak’ibiyaga bigari. U Rwanda rufite ibirunga bitanu, ibiyaga makumyabiri na bitatu n’imigezi myinshi, imwe akaba ariyo soko y’uruzi rwa Nil.

U Rwanda rufite ubuso bwa 26,338 km² ubutaka bukaba bwihariye 24,948 km² amazi agafata 1,390 km². Abaturage babarirwa hafi ya 11,533,446 (National Institute of Statistics of Rwanda, 2016), ubwo rero ni abantu 438 kuri buri km², u Rwanda rubarirwa mu bihugu bituwe cyane kurusha ibindi muri Afurika.

Imipaka n’ibihugu by’ibituranyi bikurikira ni 893 km: Burundi mu majyepfo (290km), Tanzania mu burasirazuba (217km), Uganda mu majyaruguru(169km) nRepubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (217km).

U Rwanda rufite ibihe by’imvura bibiri Itumba-kuva Gashyantare kugera muri Gicurasi, Umuhindi-kuva muri Nzeli kugera muri Mutarama. Mu misozi ibihe biri mu rugero hajya haba ubutita rimwe na rimwe hakaza n’urubura rw’imbonekarimwe.

Parike nasiyonari

Igihugu gifite imiterere y’ubutaka itandukanye yiganjemo ibirunga mu majyaruguru kikaba gikikijwe n’ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba. Parike National y’ibirunga iri mu birunga mu misozi miremire n’amashyamba biri mu majyaruguru, iyo pariki ifite ingangi zizwi cyane kw’isi nk’inyamaswa nini cyane zizwi ku kwita ku miryango yazo.

Hari inyamaswa nini n’into, naho ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba kikaba gifite umusenyi mwiza mu nkengero zacyo ku Kibuye, Kivu ikaba itatswe n’uturwa twinshi. Ahantu ha mbere haciye bugufi mu Rwanda ni mu kibaya cya Rusizi kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 950 uhereye ku nyanja.

Naho ahantu harehare cyane gusumba ahandi ni ikirunga cya Kalisimbi gifite ubutumburuke bwa metero 4,519.

Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo intara 4 n’Umujyi wa Kigali. Intara zigabanyijemo uturere, imijyi, imirenge n’utugari. Umujyi wa Kigali ugabanyijemo uturere 3, imirenge n’utugari.

Kugeza muri 2005, U Rwanda rwari rugabanyijemo intara cumi n’ebyiri (12) na Komini ijana na cumi n’esheshatu (116).

Izi zari: Umujyi wa Kigali,9 Intara ya Kigali Ngali,10 Intara ya Gitarama,11 Intara ya Butare,12 Intara ya Gikongoro,13 Intara ya Cyangugu,14 Intara ya Kibuye,15 Intara ya Gisenyi,16 Intara ya Ruhengeri,17 Intara ya Byumba,18 Intara y’Umutara,19 Intara ya Kibungo.

Ariko ibi byarahindutse kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2006. Muri porogaramu yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kuvugurura ubutegetsi muri rusange mu gihugu, ubutegetsi bwite bwa leta bwagabanyijwe mu matsinda matoya u Rwanda 13rugabanywamo intara eshanu (5) zagabanyijwemo nazo uturere mirongo itatu (30).

Uturere natwo tugabanyijwemo imirenge Magana ane na cumi n’itandatu (416) nutugali ibihumbi bibiri n’ijana mirongo ine n’umunani (2148). Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo Intara enye ( 4) n’Umujyi wa Kigali.

Amazina, umubare n’ibyicaro by’Intara n’iby’Umujyi wa Kigali bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

Abanyarwanda benshi ni abayoboke b’amadini 2 akomeye ariyo Ubukirisitu (AbagatolikaAbaporosoAbapresibuteliyani n’abangilikani) n’ubuyislamu.

Aya madini niyo shingiro ry’abemera Imana kuva mu gihe cy’ubukoloni. Ikindi kigaragara ni uko abenshi batumva ukuntu wamenya Imana n’umugambi idufiteho utari muri aya madini yavuzwe haruguru.

Kiliziya cyane cyane Kiliziya Gatolika niyo yashinze imizi mu Rwanda. Abanyarwanda benshi ni abagatolika. Rero Kiliziya ifite uruhare runini mu buzima bwa buri munsi. Hari andi madini nayo y’abakirisitu mu Rwanda, ariko ntabwo akomeye nka Kiliziya Gatorika.

Iri dini niryo rya mbere ryinjiye mu Rwanda riyobowe na Musenyeri Hirth wo mu muryango w’Abapadiri bera27mu w’1900. abapadiri bera bazanywe mu Rwanda n’abadage, bayobora icyo gihe bategekaga u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya y’icyo gihe. Abadage barindaga abapadiri bera bizera ko naho bazashyigikira ubutegetsi bw’Abadage (irohat) mu Rwanda.

Ibarura ry’abaturage rya 2002 ryagaragaje ko amadini ahagaze mu buryo bukurikira muri iki gihe: Abagatolika (49,5%), Abaporotesitanti bari mu madini atandukanye (27,2%), Abadivantisite (12,2%); Andi madini ya gikirisito (4%), Abatagira idini (3,6%) N’Abayisilamu (1,8%), indi myemerere 1,7%.

Iri barura riragaragaza ko 98,3% by abatuye u Rwanda biyemerera ko bafite idini babarizwamo.

Ibi biratwereka ko amadini ari rumwe mu nzego z’imiyoborere ihuza abantu benshi kuko amenshi muri ayo madini atandukanye cyane n’idini gakondo kuko yo ahuza abayoboke bayo kandi akabaha gahunda y’imitekerereze ndetse n’imyitwarire.

Ayamakuru twayakusanyije twifashishije Wikipedia

You may also like

Leave a Comment