Home Inyigisho Ubintu bitatu bikomeye byafasha isengesho ryawe kugira agaciro(soma birambuye)

Ubintu bitatu bikomeye byafasha isengesho ryawe kugira agaciro(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Isengesho ni inzira iguhuza n’Imana,iyo usenga burya uba uvugana nayo.Kugirango umukirisito yubake umubano mwiza n’Imana agomba gusenga,isengesho rye rikagira agaciro cyangwa se ntirikagire bitewe nuko yarisenze.

Urubuga rwa la croix rutanga inama zingenzi zatuma isengesho ryawe rigira agaciro,kabone nubwo buri muntu asenga uko abyumva cyangwa uko abishaka bitewe naho aherereye n’igihe arimo.

  1. Menya neza igihe cyawe cyo gusenga

Ibi bizatuma ugira gahunda kandi usenge ubikunze ,kuko burya atari byiza gusenga mu gihe utabishaka.Umwarimu wo muri Kaminuza y’ijambo ry’Imana ya Lyon,iyo yashakaga kugira icyo akora yifashishaga agenda agahitamo igikwiriye kurusha ibindi,isengesho naryo rero ni kimwe .

Kubirebana naho wasengera, icyangombwa ni ukubona ahantu hakwiye ho gusengera.Ntago basengera gusa mu nsengero,kuko Imana iba kumwe natwe ahantu hose kuko iba muri twe.Iyo dufata akanya tugasenga ryaba isengesho rito aba ari ukwongera kwibuka ko Imana Iriho.

2.Reka umubiri wawe ugire uruhare mu isengesho

Nkuko Uwihayimana Sœur Catherine Aubin ,akaba na Dogiteri mu ijambo ry’Imana abivuga ntago wajya kure igihe utandukanya umubiri n’umwuka .Umubiri ni uburyo butuma imibanire n’abandi ishoboka.Iyo nkunda umuntu muramburira akaboko nkamusuhuza.

Isengesho naryo riri muri ubwo buryo kuko naryo rituma ubana neza n’Imana.Umubiri rero ufasha gusenga,ugafasha umutima gukora.Iyo nsomye ivanjili mbere yo gusenga bituma umubiri wanjye umera neza,maze imbamutima zigakora akazi kazo kandi bitabaye ngomwa ko uvuga.

3.Injira mu isengesho ryawe utuje

Indirimbo ituje,ikwegereza Imana,noneho ugasoma ijambo ry’Imana bigatuma umurikirwa mu bundi buryo .Mu ijambo ry’Imana duhura n’Imana mu mitima yacu,maze rigatuma wumva uryohewe nayo.

Ni byiza kuvuga izina rya Yesu ,ushimishwe no kubana nawe mu isengesho.Gusenga bifite inyungu nyinshi kuko biguhuza n’Imana ukayisaba icyo ushaka kandi bigatuma umubano wayo n’umuntu uba mwiza.

Ariko ntibivuga ko abasenga bose baba basenga by’ukuri kuko hari n’abasenga Imana batazi cyangwa badasobanukiwe neza ,kugira ubumenyi kuri yo n’uburyo ukwiye kuyitwaraho birigwa mu ijambo ryayo.

 

 

You may also like

Leave a Comment