Home Indirimbo “Ubu turi gutunganya Album nshya y’igiswahili n’icyongereza “-Korali Iriba

“Ubu turi gutunganya Album nshya y’igiswahili n’icyongereza “-Korali Iriba

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Nyuma y’igitaramo gikomeye iherutse gukorera mu mujyi wa Kigali,korali Iriba izwi cyane mu ibwirizabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko iri gutunganya Album nshya y’indirimbo ziri mu giswahili no mu cyongereza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Gicurasi 2019,ni mu gihe kandi habura iminsi mike ngo twinjire mu kwezi kwa gatandatu aho tuzaba tugeze muri ½ cy’umwaka,aha rero akaba ari naho wasuzumira niba amakorali ibyo yagiye yiyemeza kuzakora mu mwaka wose arimo abigeraho .

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri korali Iriba Neema Marie Jeanne yasobanuye neza icyo korali iriba iri gukora ubu,anakomoza ku hantu bageze bashyira mu bikorwa intego iyi korali yiyemeje muri uyu mwaka.

Yagize ati :”Ubu turi gutunganya Album nshya y’igiswahili n’icyongereza.Nkuko bisanzwe uyu mwaka wa 2019 intego yacu ni ukubwiriza ubutumwa,twari dufite Album ebyiri  tugomba gutunganya,ubu Album ya mbere twamaze kuyitanga,tukaba turi gukora ku yindi”.

“Kuba twarasohoye imwe mu kwa gatatu indi tukaba turi kuyitunganya ni ibintu umuntu yashimira Imana kuko turi mu kwezi kwa gatanu,ahasigaye turizera ko n’iyo turi gutunganya nayo izarangira muri uyu mwaka”.

Korali Iriba  yatangiye  mu mwaka wa 1995 ifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,itangizwa n’abantu 18.Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’ ADEPR mu majyepfo i Huye ubu igizwe n’abaririmbyi 130.

 

You may also like

Leave a Comment