Home Amakuru y'ibanze Ubufaransa: Padiri w’Umunyarwanda yatawe muri yombi acyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubufaransa: Padiri w’Umunyarwanda yatawe muri yombi acyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Padiri w’Umunyarwanda yatawe muri yombi n’igihugu cy’u Bufaransa, acyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagaburiraga interahamwe zabaga zimaze kwica Abatutsi.

Igihugu cy’Ubufaransa cyatangaje ko cyataye muri yombi Umupadiri w’umunyarwanda ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yahembaga interahamwe mu gihe zabaga zivuye kwica Abatutsi akanazigaburira, aho kwita ku batutsi bari bahungiye muri kiliziya.

Uyu mu Padri witwa Marcel HITAYEZU yafatiwe  ahitwa Montlieu-la-Garde mu gihugu cy’Ubufaransa akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kimwe mu byo aregwa ni ukugaburira Interahamwe azihembera ko zishe Abatutsi.

Padiri Hitayezu  mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mubuga mu Majyepfo y’u Rwanda.

Mu gihe cya Jenoside kandi Padiri Hitayezu akaba atarigeze yita ku batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mubuga, aho kubaha ibyo kurya no kunywa akabiha interahamwe zabaga zimaze kwica bamwe muri bo.

Padiri Marcel yavutse muri 1956, ubwo aheruka kwitaba umucamanza akaba yarahakanye ibyo ubushinjacyaha bumurega byose avuga ko atari ukuri.

Ikinyamakuru  La Croix cyanditse iyi nkuru kivuga ko Padiri Marcel Hitayezu yageze mu Bufaransa hagati ya 1998 na 1999 avuye mu nkambi z’impunzi zabaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ageze yo asaba ubuhunzi aza kubuhabwa mu mwaka wa 2011.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa(AFP) byanditse ko ifatwa rya Padiri Hitayezu ryashimishije abagize Ihuriro riharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga bafatwa, Iri huriro riyobowe na Bwana Alain Gauthier.

Gusa mu mwaka wa 2016, URwanda rwasabye igihugu cy’u Bufaransa ko Padiri Hitayezu Marcel yakoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko burabyanga.

You may also like

Leave a Comment