Home Mu Mahanga Ubufaransa:Abantu bakabakaba 5000 bizihije umunsi mukuru w’ivanjili

Ubufaransa:Abantu bakabakaba 5000 bizihije umunsi mukuru w’ivanjili

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Abantu bari hagati ya 4500 na 5000 bari bateraniye I Colmar mu bufaransa kuri iki cyumweru mu materaniro ahuza amatorero yose ya Evangeliques mu munsi mukuru w’ivanjili.

Uwo munsi mukuru w’ivanjili usanzwe uba buri nyuma y’imyaka itatu ,uyu mwaka wahuje amatorero agera kuri 60.

Umuyobozi wa RES(Reseau évangelique suisse) Christian Kuhn yigishije yibanda cyane ku mibanire y’abantu n’itandukaniro ry’ibihe bagiye babamo agaciro kabo n’uburyo bagiye bafata itorero.

Yagize ati:”uruhererekane rw’ibihe ruri ku mutima w’Imana.Iyo Kristo ari hagati nta tandukaniro riboneka,ni iby’agaciro n’icyubahiro cy’abantu bose gukorera hamwe,ugutandukana kwacu bitewe n’ibihe mbifata nk’inyungu,kukaduhuriza ku mugambi umwe “.

Muri uwo munsi mukuru w’ivangili, abakorerabushake 300 nibo bakoraga mu mitunganirize n’imigendekere myiza y’iki giterane cy’umunsi cyakurikiwe n’igitaramo cyahuje amatsinda n’amakorali mpuzamatorero.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment