Home Mu Mahanga Ubufaransa:Itegeko ritandukanya amadini na Leta rigomba gukurikizwa-Emmanuel Macron(soma birambuye)

Ubufaransa:Itegeko ritandukanya amadini na Leta rigomba gukurikizwa-Emmanuel Macron(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Evangeliques,Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu nama yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane taliki ya 25 Mata 2019 yavuze ku kibazo cy’imyemerere yemeza ko itegeko ryo mu 1905 ritandukanya amadini na Leta rigomba gukurikizwa.

Ibi yabivuze agamije cyane cyane kwihanangiriza abayisilamu bateza umutekano muke muri iki gihugu cy’Ubufaransa bitwaje politike y’imyerere y’idini yabo.

Yagize ati:”ndavuga ku bantu batuye mu makaritsiye amwe bagakurikiza imigambi ya politike mu izina ry’idini ya kiyisilamu bifuza kubangamira Repubulika yacu y’Ubufaransa”.

Perezida kandi mbere yo kwongeraho ko yasabye guverinoma ye kutarebera iki kibazo,yifuje ko hakongerwa imbaraga mu kugenzura inkunga ziva mu mahanga.

 

You may also like

Leave a Comment