Home Mu Mahanga Uburenganzira ku myemerere buri mu mazi abira-Donald Trump

Uburenganzira ku myemerere buri mu mazi abira-Donald Trump

by Divine Mbabazi
0 comment

Amakuru dukesha urubuga christiantoday.com avuga ko Donald Trump yavuze ko uburenganzira ku myemerere y’idini buri mu mazi abira.

Donald Trump avuga kandi ko hari byinshi yiyemeje gukora mu rwego rwo kurengera ukwishyira ukizana mu myemerere yaba muri Leta Zunze Ubumwe z’America ndetse no mu bindi bihugu. Ibi perezida Trump akaba yarabitangaje ku munsi w’uburenganzira bw’imyemerere (Religious Freedom Day).

Mu ijambo rye, Trump yakanguriye abanyamerika bose kugira uruhare mu bikorwa ‘bitwibutsa umurage w’ ubwigenge bw’ iyobokamana dusangiye, utwigisha kurinda uyu mugisha haba mu rugo ndetse no ku isi yose’.

Umunsi w’uburenganzira ku myemerere wizihizwa na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, ubwo haba hibukwa n’itegeko ryemerera abantu bose uburenganzira ku myemerere ryasohowe ku wa 16 Mutarama 1786.

Iri tegeko ryanditswe n’ uwitwa Thomas Jefferson mu rwego rwo kurengera uburenganzira ku myemerere.

Trump yongeyeho ati:”Uko iminsi yagiye ihita, usanga amategeko na politiki byaragiye bibangamira ubu burenganzira ndetse rimwe na rimwe bikagenda bivamo ubushyamirane n’ urugomo”.

Trump yanagarutse ku gitero cyagabwe ku rusengero, Tree of Life Synagogue i Pittsburgh, Pennsylvania, umwaka ushize kigahitana ubuzima bw’ abantu 11.

“Igiteye ubwoba ni uko ibitero bigabwa ku bantu b’ imyemerere itandukanye n’ insengero zabo byiyongereye mu myaka ya vuba ishize”.

“Ubuyobozi bwanjye buri gukora ibishoboka byose ngo burinde ukwishyira ukizana mu myemerere ndetse turashaka n’ ubutabera ku byerekeye abashaka kubangamira ubu burenganzira. Urwego rw’ubutabera buri kugenza abo bose bashaka kwangiza uburenganzira bw’imyemerere bwa bagenzi babo”

Trump yatangaje kandi ko atazagarukira ku gihugu cye gusa ko ahubwo yiteguye guharanira ubwigenge ku myemerere ku isi yose. Ubwo yanavugaga ku itotezwa rikomeye rishingiye ku myemerere rikorerwa abantu hirya no hino ku isi.

You may also like

Leave a Comment