Home Amakuru y'ibanze Uburezi: Ababyeyi barasabwa gukurikirana Abana babo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga biga

Uburezi: Ababyeyi barasabwa gukurikirana Abana babo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga biga

by ELEVANIE Namusisi

Ababyeyi barasabwa gufata inshingano zo gukurikirana Abana babo, mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga biga, ndetse byaba na ngombwa bakihugura kuri ryo kugira ngo bamenye ibyo Abana barikoreraho.

Ibi byatangajwe na Esther Nkunda umukozi ushinzwe guhanga udushya muri Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya(Innovation), mu kiganiro Ed Tech  cyo kuri KT radio cyari  gifite insanganyamatsiko igamije kureba niba ikoranabuhanga mu burezi ryafasha kugeza uburezi kuri benshi.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 26 Mata 2021, aho Esther yabwiye ababyeyi ko bafite uburenganzira n’inshingano zo gukurikirana imyigire y’abana babo, bakamenya niba ikoranabuhanga rikoreshwa aho biga, ndetse mu gihe babonye ibitagenda neza bakabibaza kuko aribo baba barerera abana babo muri ibyo bigo.

Ati “Ababyeyi mu ishuri ni bo baba bafite ijambo kuko nibo baba bazanye abana babo kugira ngo barererwe muri iryo shuri, mukabaza muti ese kuki abana bacu batiga bakoresheje mudasobwa, kuki batari gukoresha ikoranabuhanga biga kandi tubizi neza ko bazanye ibikoresho.”

Nkunda Esther umukozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’udushya.

Nkunda yakomeje asaba ababyeyi kujya baha abana babo telefone mu gihe bakeneye gusubira mu masomo bakoresheje ikoranabuhanga ariko bakabakurikirana bakamenya neza niba bari kuyikoresha mu kwiga.

Ati” Hari n’abavuga ngo telefone zirarangaza najye kwandika ariko ukwiye kubaza icyo bize ukanareba ko aribyo arimo kureba, nsomera ibyo uri kureba, ukamusobanuza ibyo aribyo ukanabaza umuyobozi w’ishuri niba ibyo arimo kureba ariyo bigiraho.”

Akomeza asaba ababyeyi  ko nabo bakwiye kwihugura mu bijyanye n’ikoranabuhango kugirango bajye babasha gufasha abana babo mu gusubiramo amasomo baba bigiye ku ishuri.

Yavuze ko hakigaragara imbogamizi zituma ikoranabuhanga ridakoreshwa neza, muri zo hakaba harimo ubushobozi buke bw’ababyeyi  batabasha kubona murandasi(internet) no kuba bose batabasha kubona umuriro w’amashanyarazi.

Uyu mukozi wa minisiteri Kandi avugako  Leta iba yakoze ibishoboka byose ikageza ibikoresho by’ikoranabuhanga (mudasobwa) ku ma shuri ngo abana bige ikoranabuhanga, ariko hakazamo ikibazo cyo kuba izo za mudasobwa ziba zikingiranye mubyumba ntizikoreshwe bavuga ko bari kuzirinda ko zakwangirika. Ibi bikaba ari byo yashingiyeho asaba Ababyeyi kugira uruhare bakajya bakurikirana abana baba barererwa muri ibyo bigo nabo bakamenya niba Koko  abana babo biga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

You may also like

Leave a Comment