Home Amakuru y'ibanze Uburezi: Guhera ku ya 1 Nyakanga, Abanyeshuri baratangira ibiruhuko

Uburezi: Guhera ku ya 1 Nyakanga, Abanyeshuri baratangira ibiruhuko

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Binyujijwe mu itangazo rya Minisiteri y’Uburezi, hagaragajwe uburyo abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikira bazatangira gutaha, hakurikijwe uturere bigamo, bakaba bazatangira gutaha tariki 01 Nyakanga 2021 kugeza ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga.

Nkuko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena, Abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta biga mu Mujyi wa Kigali, no muturere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Bugesera n’ahandi, guhera tariki ya 01 Nyakanga bazatangira gutaha bajya mu kiruhuko kinini gisoza umwaka.

Minisiteri yasabye Abayobozi b’ibigo gushaka imodoka.zicyura abana hakiri kare, igihe cyagenwe kitarabagereraho kandi bakabacyurira ku gihe.

Ababyeyi nabo barasabwa koherereza Abana amafaranga y’urugendo azabageza murugo, ndetse bakazafasha Abana gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo mu gihe bazaba bageze mu biruhuko.

Abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko.

You may also like

Leave a Comment