Home Mu Mahanga Uburusiya:Kubwo kwica amategeko abuza ivugabutumwa ,Abanyamerika babiri bagiye gusubizwa iwabo(soma birambuye)

Uburusiya:Kubwo kwica amategeko abuza ivugabutumwa ,Abanyamerika babiri bagiye gusubizwa iwabo(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Amakuru dukesha urubuga christiantoday.com avuga ko umushinjacyaha w’umurusiya Sergey Gliznutsa yavuze ko uwitwa Kole Brodowski hamwe n’undi mukorerabushake utavuzwe izina bafashwe bigisha icýongereza ku rusengero rurī mu majyepfo y’igihugu cy’u Burusiya.

Yakomeje avuga ko itegeko ryo gusubiza aba banyamerīka iwabo ryatanzwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize ariko kubw’ikiruhuko cyari cyatanzẃe, Brodowski n’umukorerabushake bari kumwe bazasubizwa iwabo muri iki cyumweru.

Hashize igihe kitari gito Uburusiya bwarabujije abamisiyoneri b’abanyamahanga gukora ivugabutumwa muri iki gihugu, icyakora itorero Latter-day Saints ryakomeje kuvuga ko abo bagabo babiri nta tegeko bishe kuko ngo bari abakoranabushake gusa.

Eric Hawkins, umuvugizi w’itorero LDS, yavuze ko icyemezo cy’inzego z’ubutegetsi cyo gusubiza aba bagabo mu gihugu cyabo kimureba.

Ati:”nubwo twishimiye ko aba bagabo bameze neza ndetse bafashwe neza, dutewe impagarara n’ibishobora kuba muri iki gihe bafashwe. Bose bamaze kuvugana n’ababyeyi babo. Turakomeza gukorana n’inzego zibanze ndetse tuzishishikarize kurekura aba bakoranabushake mu mahoro.”

Mu mwaka wa 2016, Uburusiya bwatanze itegeko rikumira abamisiyoneri rikubiye mu itegeko ryagutse ryo kurwanya iterabwoba. Iri tegeko ryibanze cyane cyane ku madini mato mato yo mu yindi myemerere y’iyobokamana muri iki gihugu  ku nyungu z’itorero rya Orthodox ry’Uburusiya.

Hashize nk’umwaka nyuma y’ishyirwaho ry’iri tegeko, habaruwe ibirego 181 aho inzego z’ubuyobozi mu Burusiya zakoreshaga iri tegeko kugirango zikandamize andi matsinda y’iyobokamana adashingiye ku itorero rya Orthodox ry’iki gihugu.

Ibi birego 181 byari bikubiyemo ibirego birenga 80 bishinja abakuru b’amatorero ya Giporotestanti, ndetse n’ibirego 41 bishinja Abahamya ba Yehova n’ibindi birego byashinjaga aba Buddhist n’Abisilamu.

Ifatwa ry’aba bakorerabushake babiri rije nyuma y’ukwezi kumwe urukiko rwo mu Burusiya rukatiye umuntu wo muri Denmark witwa Dennis Christensen w’umuhamya wa Yehova, imyaka 6 y’igifungo kuko Abahamya ba Yehova bafatwa nk’intagondwa mu mategeko y’iki gihugu.

You may also like

Leave a Comment