Home Mu Mahanga Uburyo butanu, Iran ihohoteramo uburenganzira bw’abakristo n’u bwisanzure bw’amadini

Uburyo butanu, Iran ihohoteramo uburenganzira bw’abakristo n’u bwisanzure bw’amadini

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Amatsinda 5 ya gikristo yashyikirije raporo y’ubufatanye muri komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, yerekana uburyo 5 abakristu bo muri Irani bahura n’ihohoterwa ryo kubura uburenganzira bwabo bwo kwishyira ukizana mu myemerere yabo ya gikristo.

Ku bufatanye n’imiryango nka Open Doors, Christian Solidarity Worldwide, Middle East Concern na World Evangelical Alliance, Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe guteza imbere ubwisanzure bw’amadini n’abakristu muri Iran, yashyize ahagaragara raporo igaragaza inzira 5 Iran itoteramo abakristo.

Icya mbere iyi raporo igaragaza n’uko Irani ibuza ibikorwa by’itorero rikoresha ururimi rw’igiperesi n’ibikoresho by’idini gukora akazi kabyo, kandi igahatira gufunga abadashoboye kubahiriza amategeko akakaye iba yashizeho.

Nk’uko ikinyamakuru World Watch Monitor kibitangaza ngo muri Gicurasi 2019, itorero ry’Abashuri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Iran ryarafunzwe maze umusaraba ukurwa ku munara waryo kuko bivugwa ko wakururaga Abanya Irani bavukiye mu bayisilamu kubera ibikorwa byaryo byakorwaga mu rurimi rw’Igiperesi.

Abayoboke b’iryo torero barimo Pastor wa Ashuri witwa Victor Bet Tamraz wasangaga babwiriza abayisilamu, bashinjwaga ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu maze bakatirwa igifungo kirekire.

Icya 2, nuko Guverinoma ya Irani ikoresha ingingo ya 489, 499 na 500 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’iki gihugu mu gukurikirana abakristu ibikorwa byabo by’amadini.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, abakristu 4 b’abakristu b’Abanyayirani bahinduye idini bava muri Islam aribo Hossein Kadivar, Khalil Dehghanpour, Kamal Naamanian na Mohammed Vafadar bahamagajwe kugira ngo batangire igihano cy’imyaka 5 kubera kuyobora amatorero akomeye yo mu mujyi wa Rasht uherereye mu majyaruguru, bakaba barakatiwe bashinjwa kwica umutekano w’igihugu.

Icya 3 nuko ubutegetsi bwa Iran bukurikirana   Abanyayirani bava muri Islam bajya mu yandi madini baregwa “ubuhakanyi, kandi babishimangira bakoresheje ingingo ya 220 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ya Iran n’ingingo ya 167 y’Itegeko Nshinga, ryemerera abacamanza kwishingikiriza amategeko ya kisilamu.

Imfungwa ya gikristu ya Iran Yousef Nadarkhani yatawe muri yombi bwa mbere ashinjwa ubuhakanyi maze akatirwa igihano cyo kwicwa muri 2010.

Icyo gihano yaje kugikurirwaho muri 2012, nyuma y’ubusabe mpuzamahanga, ubu afite igihano cy’imyaka 10 kubera ibikorwa bye bya gikristo.

Icya 4 nuko Irani yambuye ikanafunga imitungo y’itorero ku mbaraga, nkuko byagenze ku itorero ryitwa “Assyrian Presbyterian Church in Tabriz” mu kwezi kwa gatanu kwashize.

Ku wa kane, tariki ya 9 Gicurasi, abashinzwe iperereza bateye mu rusengero rumaze imyaka 100, rwemewe ku mugaragaro ko ari umurage w’igihugu muri Iran, bahindura ingufuri zose, basenya umusaraba ku munara w’iryo torero, maze bategeka abayoboke b’iryo torero kugenda.

Icya 5, nuko Irani ivangura abatari Abayisilamu mu mategeko yo gushyingirwa no kuzungura, no mu kubona akazi no kwiga.

Raporo igaragaza ko mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’igihugu, umugore w’umuyisilamu atemerewe gushyingiranwa n’umugabo utari Umuyisilamu, nk’uko bivugwa mu ngingo ya 1059, kandi utari Umuyisilamu ntashobora kuragwa n’umuyisilamu, nk’uko ingingo ya 881 ibigaragaza.

Kubona amashuri makuru n’akazi nabyo birabujijwe ku bayoboke b’amadini mato, cyane cyane ku bijyanye n’akazi ka leta.

Nk’urugero muri Gicurasi 2019, Umuryango wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wasohoye amabwiriza abuza abayoboke b’andi madini atari Islam gukora mu mashuri y’incuke.

Amatsinda ya gikristu kandi yasabye UNHRC kubaza ibibazo bimwe na bimwe guverinoma ya Irani, harimo nk’uburyo ingingo ya 13 y’Itegeko Nshinga rya Irani, yemera gusa Abanyazoroastriya, Abayahudi n’abakirisitu nk’abantu bake b’amadini, ihuje n’ibiteganywa n’amasezerano, kandi niba Iran iteganya guhindura amategeko mbonezamubano kugira ngo abatari Abayisilamu baragwe n’abayisilamu cyangwa abagore b’Abisilamu bashyingiranwe n’abatari Abayisilamu.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru “Christian Post” ikomeza ivuga ko, iyi Raporo ivuga ko Iran ikwiye kandi gusabwa amakuru ku bayoboke b’amadini mato bifuza gukurikiza ukwemera kwabo mu rurimi rw’Abaperesi, kandi bagasubiza amakuru avuga ko abayoboke b’amadini mato arimo kuburanishwa ku byaha by’umutekano w’igihugu kubera ko byemewe n’amategeko.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko Igihugu gikwiye gusabwa gusobanura uburyo ibirego by’ubuhakanyi bihuye n’ingingo ya 18 ya ICCPR, iteganya ubwisanzure bwo guhitamo no guhindura idini ry’umuntu, ndetse no kohereza raporo zerekana umubare w’abakristu bahindutse muri iki gihe bafunzwe bazira ibyaha bijyanye n’umutekano w’igihugu cyangwa ubuhakanyi.

Ku rutonde rwa Open Doors World USA rwa 2020 Iran iza ku mwanya wa 9 mu bihugu bibi ku Isi mu bijyanye no gutoteza abakristo.

You may also like

Leave a Comment