Home Urukundo Uburyo wakoresha kugirango wikure mu gahinda watewe no kwangwa n’umukunzi wawe(soma birambuye)

Uburyo wakoresha kugirango wikure mu gahinda watewe no kwangwa n’umukunzi wawe(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Iyo umuntu wakundaga cyane,akubwiye ati njye ndabona ntagishaka gukundana nawe kuko nabonye undi ukuruta cyangwa akavuga ko atagishaka gucudika nawe barababaza,kuburyo hari n’abumva ko ijuru ryabagwiriye,bakababara ndetse bakagira n’aagahinda kenshi.

Agahinda gatewe n’urukundo,gashobora gutuma uhindura imyitwarire,ugaterwa n’umubabaro,ukumva nta n’amahitamo ufite.Urubuga rwa marieclaire rutanga inama zagufasha kuva muri ako gahinda uba wasigiwe n’urukundo.

1.Iyumvishe ko atari wowe bibayeho wa mbere ahubwo biba ku bantu bose

Nubwo utandukanye n’uwo ukunda ariko ububabare mu rukundo buba kubantu bose.Ndetse no ku bantu utabikekaho.Menya neza ko atari wowe wenyine ibi bibayeho.Isi yuzuyemo ingaragu nyinshi mushobora kuba mwakomezanyamo urugendo rw’urukundo.

2.Fata akanya wiyiteho

Ntukemere ko agahinda kaguherana,ngo wumve ko byacitse.Genda wiyiteho,ujye aho batunganya umusatsi bawugukorere neza,ujye aho bakorera massage ,uhure n’inshuti zawe musabane munabyine.Nta kintu cyiza mu buzima nko kwiyitaho mu gihe ubona bitagenda neza mu buzima bwawe.

3.Koresha impano zawe

Mu gihe uri mu gahinda k’urukundo,kujya nko gukina umukino ukunda cyangwa ubonye abo mukorana siporo ntukange.Niba utabishaka gerageza ujye hanze ukore icyo wumva  ukunda gukora mbere yuko usubira kujya mu rukundo.

Gukundana ni byiza ariko iyo uwo ukunda akwanze birababaza,mu gihe rero utakiri murukundo nawe ntugaheranywe n’agahinda kuko ibyo ni ibintu bisanzwe mu buzima.Menya ko ibyiza biri imbere kandi uzabona undi mufatanya urugendo kuko uwo mwari muri kumwe nawe si wowe uba waramuremye.

Ariko kandi burya no gusenga Imana ishobora byose birafasha kuko iyo uyizeye bigufasha kuva mu gahinda maze ukagira n’icyizere cy’uko ibyo Imana yibwira kukugirira atari ibibi ahubwo ari ibyiza gusa.

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment