Home Amakuru y'ibanze Ubushakashatsi: Abantu bafite imyemerere y’iyobokamana babaho bishimye kurusha abandi

Ubushakashatsi: Abantu bafite imyemerere y’iyobokamana babaho bishimye kurusha abandi

by Divine Mbabazi
1 comment

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Pew Research bwagaragaje ko abantu bafite imyemerere y’iyobokamana runaka babaho bishimye kurusha abandi bose.

Ubu bushakashatsi bwasanze kandi gukora imirimo runaka mu idini umuntu abarizwamo, ugereranyije no kuba mu idini gusa bituma habaho ikinyuranyo mu rwego rw’ibyishimo mu bantu.

Muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibindi bihugu byinshi ku isi, ubu bushakashatsi bwerekanye isano iri hagati yo kugira uruhare ruhoraho mu itsinda runaka ry’iyobokamana n’urugero rwiyongereye rw’ibyishimo haba muri sosiyete ndetse n’indi miryango yigenga.

Pew yagize iti: “Ibi bishobora gusobanura ko ibihugu bikomeje kugaragaza igabanuka ry’umubare w’abajya mu bintu by’iyobokamana, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishobora no kugerwaho byoroshye n’igabanuka mu mibereho myiza y’abantu ku giti cyabo ndetse na sosiyete muri rusange”.

Icyakora ubu bushakashatsi bufite ibihamya bike by’uko kugira imyemerere runaka y’iyobokamana ubwabyo bijyana no kwiyongera kw’ibyishimo mu buzima bw’umuntu.

Hashingiwe ku byavuye muri ubu bushakashatsi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu birenga 12 abarenga kimwe cya gatatu cy’abantu bakuru bafite imyemerere runaka y’iyobokamana bemera bavuze ko bishimye cyane, ugereranyije na kimwe cya kane cy’abatemera iby’iyobokamana.

Mu bindi bihugu 25 Pew yakoreyemo ubushakashatsi, abemera iby’iyobokamana barishimye cyane kurusha abatemera iby’iyobokamana, ndetse no kurusha abantu bakuru batagira uruhare na rumwe mu iyobokamana.

Muri ubu bushakashatsi bwose nta gihugu na kimwe hagaragayemo ko abantu bemera iby’iyobokamana bakanabigiramo uruhare bishimye gake kurusha abandi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 58% y’abagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iyobokamana bavuze ko banagira uruhare mu wundi muryango nibura umwe udashingiye ku idini, harimo imiryango yita ku batishoboye, imyitozo ngororamubiri, amatsinda atandukanye cyangwa se imiryango ihuza abakozi.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abagira uruhare mu bikorwa by’iyobokamana batishora cyane mu biyobyabwenge ariko byagera ku bibazo by’umubyibuho ukabije ugasanga ntaho batandukaniye n’abatemera iby’iyobokamana.

You may also like

1 comment

nsababaganwa bruce vellant February 5, 2019 - 11:16 am

Yesu nimuzima pe!!!

Reply

Leave a Comment