Home Mu Mahanga Ubushinwa: Abakristo bagera kuri miliyoni 50 baratotezwa(soma birambuye)

Ubushinwa: Abakristo bagera kuri miliyoni 50 baratotezwa(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Umuryango Open Doors wavuze ko abashinwa b’abakristo bagera kuri miliyoni 50 bahuye n’itotezwa nyuma y’ishimangirwa ry’amateko mashya agenga iby’iyobokamana.

Urubuga christiantoday.com ruvuga ko uyu muryango, uvugira abakristo batotezwa, washyize Ubushinwa ku mwanya wa 27 mu bihugu 50 bya mbere bitoroshye kubamo uri umukristo.

Guverinoma y’ubushinwa ntiyorohereza na gato abakristo kuko ngo ifite n’umugambi wo guhindura Bibiliya kugirango ibashe kujyana neza n’umuco w’abashinwa. Si ibi gusa, kuko hari n’insengero zabwiwe kuzamura ibendera ry’ubushinwa hejuru kurusha umusaraba no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo gutangira amateraniro.

Uhagarariye urwego rw’ubuvugizi muri Open Doors, Zoe Smith, yagize ati:’Itotezwa ry’amatsinda amwe n’amwe y’iyobokamana mu Bushinwa- cyane cyane Abakristo n’abisilamu- rikwiye kwitonderwa bikomeye. Ibintu birakomeye cyane ku buryo hari n’abapasiteri badusangije impungenge bafite ko itotezwa mu Bushinwa ritazatinda kugera ku rugero rw’itotezwa ry’igihe cy’umuyobozi Mao.’

Open Doors yakiriye amakuru ava mu Bushinwa ko ubuyobozi busigaye buhatira ba nyir’ubutaka kurangiza amasezerano y’ubukode bafitanye n’insengero. Insengero zimwe na zimwe, zisigaye zicibwa amafaranga menshi cyane kubera impamvu zidafatika nko kugira ibikoresho bizimya umuriro bidashyitse.

Mu rwego rwo guhagarika igwira ry’abakristo, insengero z’abana, amatsinda y’urubyiruko ndetse n’andi mahuriro yose ya gikristo  arabujijwe. Insengero zategetswe gushyira ibyapa ku miryango yazo ibuza umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 kwinjira.

Mu gihe insengero nyinshi ntizemeye kubahiriza ibi, hari izindi zatangiye kubyitondera cyane. Hari n’insengero zikiri gukora amateraniro ariko mu matsinda mato atandukanye. Itsinda rimwe ry’abakristo ryavuye mu mujyi, basubira aho bavuka gutangizayo insengero.

You may also like

Leave a Comment