Home Amakuru y'ibanze Ubutaliyani: Hatahuwe ibahasha irimo amasasu yari igenewe Papa Francis

Ubutaliyani: Hatahuwe ibahasha irimo amasasu yari igenewe Papa Francis

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Polisi yo mu gihugu cy’Ubutaliyani mu gace ka Vatican kubatsemo icyicaro cya Kiliziya gatorika ku isi, yatangaje ko yatahuye ibahasha yari irimo amasasu atatu agenewe umushumba wa Kiliziya gatorika ku isi Papa Francis.

Umukozi wo ku iposita iherereye mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubutaliyani, niwe wahamagaye urwego rwa Polisi nyuma yo kwakira ibahasha irimo amasasu atatu agenewe umushumba wa Kiliziya. Ibi byabaye ku wa mbere tariki 09 Kanama 2021, aho uyu mukozi yavuze ko iyi bahasha yamugezeho mu masaha y’ijoro Ubwo yari akiri mu kazi.

Uyu mukozi ukorera mu gace ka Peschiera Borromeo yavuze ko ubwo yakiraga iyi baruwa yari yanditseho ko igenewe Papa Francis, ndetse yanditseho ko igomba kugezwa ku nyubako yitiriwe mutagatifu Petero, ari naho Papa akunda gusomera misa.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi bahasha yoherejwe ivuye mu gihugu cy’ubufaransa, bakandikaho inyuma ko ari ubutumwa bugenewe umushumba wa Kiliziya gatorika Papa Francis, Polisi imaze kuyishyikira nibwo yagenzuye igasangamo amasasu atatu ikibaza impamvu yaba yohererejwe Papa, ndetse nicyo uwabikoze yari agamije.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu uyu mushumba yohererejwe amasasu, kuko hakiri no gushakishwa uwaba yohereje iyi baruwa yaturutse mu bufaransa, kugeza ubu kandi ibiro bya Papa Francis ntacyo biratangaza kuri iyi baruwa kugeza magingo aya.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu gihugu cy’ubufaransa humvikanye inkuru y’umunyarwanda wishe umupadiri, ndetse akaba yanemeye ko ariwe watwitse Katederali ya Nantes. Hari abari gutekereza ko ariwe waba yohereje aya masasu nk’integuza y’uko ariwe ukurikiyeho.

Uyu munyarwanda Abayisenga Emmanuel yari ari gukurikiranwa adafunze kuko byacyekwaga ko ariwe watwitse iyi Kiliziya ariko nyuma y’uru rupfu rwa Padri akaba yiyemereye ko ariwe wayitwitse.

Katedrale ya Nantes yatwitswe n’umunyarwanda witwa Emmanuel Abayisenga.

You may also like

Leave a Comment