Home Amakuru y'ibanze Ubuzima: Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu karere, amasaha yo gutaha agirwa saa moya

Ubuzima: Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu karere, amasaha yo gutaha agirwa saa moya

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu karere, nyuma y’uko bigaragaye ko muri aka karere hari ubwiyongere bw’icyorezo cya Corona virus.

Abinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko ashingiye ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri ndetse n’ubugenzuzi bw’inzego z’ubuzima, ndetse amaze kubijyaho inama n’izindi nzego bireba ko Akarere ka Rubavu gashyizwe muri Guma mu karere, ndetse amasaha yo gutaha akaba saa moya z’umugoroba.

Usibye akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mu karere, hari utundi turere twashyiriweho kutarenza saa moya z’umugoroba bataragera murugo. Muri utwo turere harimo Nyagatare, Burera ndetse na Rutsiro aho naho hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bwa Corona virus.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko icyorezo cya Corona virus cyongeye gufata indi ntera aho imibare y’Abandura ikomeje kwiyongera umunsi k’umunsi.

biteganyijwe ko aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 17 Kamena 2021.

Akarere ka Rubavu kashyizwe muri guma mukarere.

You may also like

Leave a Comment