Home Inyigisho Ubuzima bwa gikirisito buraruhije ariko tugomba kubunyuramo-Bishop Nzeyimana Innocent

Ubuzima bwa gikirisito buraruhije ariko tugomba kubunyuramo-Bishop Nzeyimana Innocent

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Bishop Nzeyimana Innocent umuyobozi w’itorero Nayote church avuze ko ubuzima bwa gikirisito buruhije ariko ko tugomba kubunyuramo  nkuko yesu yatanze urugero rwiza igihe yabaga ku isi.

Ibi abitangaje muri iki gitondo cyo kuwa 18 Mutarama  mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,aho yahuguye abantu bakunze kuvuga ko kuba umukirisito mu isi biruhije kandi ko batashobora kuyikiranukiramo.

Yagize ati :”dufite Bibiliya ituyobora,dufite umwuka wera udushoboza,kandi Bibiliya iravuga ngo abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana.Yesu yabaye mu isi kandi yayikuriyemo niyo mpamvu yaduhaye urugero rwiza”.

“Nubwo biruhije ariko tugomba kubinyuramo kuko Bibiliya ivuga ko inzira ijya mu ijuru ari irembo rifunganye,ni ukuvuga ko iyo ushaka kwiyorohereza uca mu nzira yoroshye,ari nayo mpamvu benshi bashaka kwiyorohereza baca mu buzima bworoshye,bagashaka kuba abakirisito  ariko banakora ibinyuranye n’ijambo ry’Imana”.

Bishop Nzeyimana Innocent yakomeje agaragaza ko nubwo bimeze bityo ko Imana itanga imbaraga byose bigashoboka,gusa ngo biterwa n’uburyo wihannyemo n’intego uba ufite muri iyi nzira .

Ati :”ariko Imana itanga imbaraga byose bigashoboka ,gusa biterwa n’inzira waciyemo wihana.Iyo wihannye uzi icyo gukora,icyo gihe uba ufite icyo ugamije ,uzi aho ujya.Niyo uhuye n’ibikugerageza bishaka kukuvana mu byizerwa usaba Imana imbaraga”.

Nayote church ni itorero rikorera muri Kigali i Nyamirambo aho bita Rwezamenyo,by’umwihariko rikaba rimaze kugira amashami atandukanye mu gihugu,nk’i Muhanga  ,iburasirazuba n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

 

You may also like

2 comments

Uwera Ritha January 18, 2019 - 1:19 pm

Turabakunda cyane
Amakuru yanyu nay’ingenzi

Reply
Uwera Ritha January 18, 2019 - 1:21 pm

Turabakunda cyane twishimira amakuru
Mutugezaho

Reply

Leave a Comment