Home Amakuru y'ibanze Ubuzima bw’Abahanzi: Umwana wa Gentil Misigaro, yifuzwa n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Canada

Ubuzima bw’Abahanzi: Umwana wa Gentil Misigaro, yifuzwa n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Canada

by Marie Joseline Nyituriki

Umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana(Gospel songs) Gentil Misigaro, yatangaje ko Umwana we w’imfura yifuzwa n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Canada ngo abyamamarize.

Umuhanzi Gentil Misigaro yahishuye uburyo umwana we yabengutswe n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Canada, bikamusaba ko bagirana amasezerano uwo mwana we akabihagararira mubijyanye no kubyamamariza ibikorwa byabo.

Gentil Misigaro ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, ubwo yari ari mu kiganiro ku radiyo Isango Star mukiganiro Sunday night, aho yavuze uburyo we n’umugore we akenshi badakunze kubyumva kimwe mu bijyanye no gushyira amafoto y’umwana wabo Abraham Misigaro ku imbuga nkoranyambaga.

Gentil avuga ko ibi byaje kugira akamaro ubwo yafungurizaga umwana we konti (account) kuri instagram maze mu gihe gito cyane abagera kuri 800 bagahita batangira gukurikirana iyo Konti bagaragaza urukundo bakunze umwana wabo.

Umwana wa Gentil Misigaro wifuzwa n’ibigo by’ubucuruzi.

Ashimangira ko gukwirakwiza amafoto y’umwana we ibizwi mu ndimi z’amahanga nka “Share”, byagiye bikorwa n’abamukunze byatumye bimwe mu bigo by’ubucuruzi byo muri Canada bimumenya maze byandikira Gentil Misigaro bimusaba ko bagirana amasezerano umwana we akabihagararira mubijyanye no kwamamaza.

Yagize ati” kuba ibigo by’ubucuruzi byarifuje ko umwana wacu abibera brand ambassador, ntabwo ari uko ari umwana wanjye cyangwa uwa Rhode umugore wanjye, ahubwo buri wese agira umugisha we. ikindi uburyo abantu bakomezaga kugaragaza urukundo rw’amafoto y’umwana wacu bakagenda bayasangiza (share)abandi, byatumye agera kuri google ari naho ibyo bigo by’ubucuruzi ntekereza ko byamumenyeye.”

Mu bigo by’ubucuruzi byifuza ko byahagararirwa n’uyu mwana wa Gentil Misigaro umaze amezi arindwi gusa avutse harimo, ibigo bicuruza ibikiresho by’Abana ndetse n’ibindi bicuruza imyenda.

Gentil Misigaro ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana ukunzwe cyane mu gihugu, cyane ko akunze guhimba indirimbo zifasha Abantu mu kuramya no guhimbaza Imana zirimo, Iyo mbimenya, Nyibutsa, Biratungana n’izindi nyinshi zirimo nizo yafatanyije na Adrien Misigaro.

Abraham Misigaro yifuzwa nka Brand Ambassador.

You may also like

Leave a Comment