Home Amakuru y'ibanze Ubuzima: Ibihugu bya Afurika bikomeje kugaragaramo Covid-19 yo mu Buhinde

Ubuzima: Ibihugu bya Afurika bikomeje kugaragaramo Covid-19 yo mu Buhinde

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’uko mu gihugu cy’Ubuhinde hagaragaraye ubwoko bushya bwa Corona virus bigatuma bajya mu bihe bidasnazwe bya Guma murugo imaze umwaka urenga, ubu bwoko bushya bukomeje no kugaragara mu bihugu bitandukanye byo k’umugabane wa Afurika, birimo n’ibihana imbibi n’igihugu cy’u Rwanda.

Ibindi bihugu bitatu byo muri Afurika – Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Algeria na Nigeria – ubu byatahuye ubwoko bwa coronavirus bwo mu Buhinde, nkuko Dr Ngoy Nsenga wo mu ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO) yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Uko kwemezwa n’umukozi wo muri OMS gutumye ibihugu byo muri Afurika biba birindwi bimaze kugaragaraho ukwo kwihinduranya kwa coronavirus kuzwi nka B.1.617.

Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko ubu bwoko bwa Covid-19 bukwirakwira byoroshye cyane kurusha andi moko y’iyi virusi.

Dr Nsenga, uhuza ibikorwa bya OMS byo kurwanya Covid-19 muri Afurika, yavuze ko nta yandi makuru afite ku mubare w’abashya babonetse banduye ubwo bwoko bwa Covid-19 bo muri DR Congo, Algeria na Nigeria. Yavuze kandi ko nta n’amakuru afite ku ngendo baba baherutse gukora.

Ibihugu bine byo muri Afurika byari bisanzwe byaremeje ko byagaragawemo ubwoko bwa Covid-19 buzwi ku izina rya B.1.617, abo byabusanganye bose bakaba bari bafite aho bahuriye n’ingendo za vuba aha mu Buhinde.

Ibyo bihugu ni Kenya imaze kubusangamo Abantu batanu, Maroc yabusanze mu bantu babiri, Afurika y’epfo yabusanze mu bantu bane, Uganda yabusanze mu muntu umwe

OMS iherutse gushyira mu cyiciro cy’ubwoko [bwa Covid] buteje impungenge ku isi” uko kwihinduranya kwa coronavirus kwabonetse bwa mbere mu Buhinde mu kwezi kwa cumi mu 2020.

Ubwo bwoko burimo gukorwaho ubushakashatsi ngo hamenyekane niba ari bwo nyirabayazana yo kwiyongera kw’impfu mu Buhinde, ubu bufite ibitaro byarengewe ubushobozi bwo kwakira abarwayi n’ahatwikirwa imirambo hakaba harimo kuzura.

You may also like

Leave a Comment