Home Ubuzima Ubuzima: Impuguke ku Isi muri siyansi ziraburira OMS ko COVID-19 ishobora gukwirakwira mu mwuka

Ubuzima: Impuguke ku Isi muri siyansi ziraburira OMS ko COVID-19 ishobora gukwirakwira mu mwuka

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ku wa mbere tariki 6 Kamena 2020, itsinda ry’abahanga 239 ku rwego mpuzamahanga bahamagariye, abashinzwe ubuzima ku Isi, cyane cyane ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi (OMS), kugira ngo babamenyeshe ko coronavirus ishobora gukwirakwira mu kirere, hejuru ya metero 2.

Mu buryo buziguye, ibaruwa yabo inenga umuryango w’abibumbye, kuba waratinze gusaba masks (udupfukamunwa), ndetse unashinjwa kwanga kureba ikusanyamakuru ryerekana ikwirakwizwa rya coronavirus biciye mu mwuka kandi yarahitanye abantu barenga 500,000 kw’Isi yose mu mezi 6.

Ishami rishinzwe ubuzima mu muryango w’abibumbye hamwe n’ibindi bigo bishinzwe ubuzima, bemeza ko coronavirus yandurira cyane cyane mu bitonyanga bito cyane byatewe no gukorora, kwitsamura no kuvugana n’umuntu mwegeranye cyane umuhumekeramo, kandi ibi bikaba bishoboka mu gihe hagati y’umuntu n’undi nta ntera irimo ihagije cyangwa se ukoze mu ntoki z’umuntu wanduye coronavirus.

Akaba ariyo mpamvu mu mabwiriza yatanzwe n’izo nzego zishinzwe ubuzima, harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa.

Ariko ubushakashatsi bwakozwe kuri SARS-CoV-2 n’izindi virusi z’ubuhumekero, bwerekanye ko uduce duto cyane twa coronavirus tugaragara mu dutonyanga dupima munsi ya microns 5, mu mwuka wasohowe n’umuntu wanduye.

Kugirango ingano y’akanyangingo ka Coronavirus yumvikane neza, Micron 1 iba ingana na 0.001mm.

Gusa izi nzobere muri siyansi zivuga ko utwo tunyangingo duto twa coronavirus, mu gihe umuntu ufite ubwandu bwa Covid-19 ahumetse dusigara mu nzu, iyo ari ahantu hegeranya cyangwa se mu kirere gikikije umuntu, ku buryo nyuma y’igihe runaka undi muntu ahura n’uwo mwuka.

Gusa ubu bushakashatsi ntiburagaragaza neza, niba uwo mwuka ushobora kwanduza, gusa haracyegeranywa byinshi kuri iki cyorezo.

Mu kinyamakuru “Clinical Infectious Diseases of Oxford” mu nyandiko yashizweho umukono n’izindi nzobere 237 muri Siyansi, abahanga 2 mu bya siyansi, Lidia Morawska wo muri kaminuza ya Queensland muri Australia na Donald Milton wo muri kaminuza ya Maryland, banditse bati: “Turahamagarira umuryango w’ubuvuzi n’imiryango mpuzamahanga ibifitiye ububasha kumenya ko coronavirus ifite ubushobozi bwo gukwirakwira mu mwuka.

Ubu bushakashatsi buvuga ko hari amahirwe menshi yo guhumeka virusi ziturutse mu bitonyanga by’umurwayi wa coronavirus mu ntera ngufi cyane.

Bityo ngo hakaba hagomba gushakishwa izindi ngamba nshya zo gukumira iryo kwirakwizwa rya virusi mu nzira y’ikirere.

Gusa abahanga mu bya Siyansi ntibarabyumvikanaho neza bose, ngo bemeze ko iyi nzira yo mu kirere igira uruhare mu kwanduza.

Iyi nkuru dukesha igitangazamakuru “AFP (Agence France Presse)” ivuga ko Julian Tang, umwe mu bashyize umukono kuri ubwo bushakashatisi wo muri kaminuza ya Leicester, avuga ko OMS iterekanye ibinyuranye na byo, akaba ariho ahera avuga ati “Kubura gihamya ntabwo aribyo bihamya ko habuze gihamya.”

Inzobere muri Siyansi zivuga ko byihutirwa, hagomba gushirwaho uburyo bwo guhumeka umwuka mwiza, aho abantu benshi bahurira cyangwa bakorera nko mu mashuri, ibitaro n’amazu atuyemo abantu bageze mu za bukuru no gushyiraho ibikoresho byo kurwanya indwara nka filtres ziyungurura umwuka, n’imirasire idasanzwe ya ultraviolet yica udukoko (microbes)mu miyoboro yo mu kirere.

Ku ya 22 Kamena 2020, CDC y’Uburayi (ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara) yasobanuye ko ubukonje bushobora kugabanya virusi mu kirere, ariko bikaba byagira ingaruka zinyuranye, mu gihe ubwo buryo bwo gukonjesha umwuka butabasha kuwugarura mu buryo bumwe kandi buhoraho.

Urugero ruzwi ni urw’umuntu wari uri muri resitora ya Canton muri Mutarama, aho umuntu utari ufite ibimenyetso, yanduje abakiriya ku meza abiri yari yegeranye, kandi abo bantu batarigeze bahura.

Ubushakashatsi buvuga ko icyuma gikonjesha umwuka, gishobora kuba cyaratumye virusi iguruka ikava ku meza imwe ikajya ku yindi.

Kuba coronavirus ikwirakwira mu kirere ntabwo byemewe na bose; ariko aba bashakashatsi bavuga ko icyo bahurizaho hamwe, ari uko hari ibimenyetso bihagije byashyira mu bikorwa ihame ryo kwirinda.

OMS ivuga ko indwara zandurira mu mwuka nk’iseru n’igituntu, n’izindi zitagakwiye gushirwa mu gatebo kamwe na coronavirus.

Nanone Professor Caroline Duchaine, umuyobozi wa laboratoire ya bioaerosol muri kaminuza ya Laval muri Québec yaganiriye n’ikinyamakuru AFP akibwira ko abantu badakwiye gukora amakosa yo kwitiranya mugiga na COVID-19.

 

You may also like

Leave a Comment