Home Amakuru y'ibanze Ubuzima: Insengero zafunzwe, Amashuri arafungwa, gutaha bigirwa saa kumi n’ebyiri

Ubuzima: Insengero zafunzwe, Amashuri arafungwa, gutaha bigirwa saa kumi n’ebyiri

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, ibiro bya Minisitiri w’intebe bishingiye kubwiyongere bw’abandura icyorezo cya Corona virus, byafashe ingamba ziyongera kuzari zisanzwe, zirimo gufunga insengero, amashuri ndetse gutaha bigirwa saa kumi n’ebyiri.

Ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, ibiro bya minisitiri w’intebe byagaragaje ko bitewe n’uko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19, tumwe mu turere ndetse n’umujyi wa Kigali, bafatiwe ingamba zihariye zikaba zizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze gusuzumwa uko icyorezo gihagaze.

Muri utwo turere harimo Nyagatare, Gicumbi, Burera, Rwamagana, Musanze, Kamonyi, Rubavu na Rutsiro ndetse n’uturere tugize umujyi wa Kigali. Mu bizafungwa harimo amashuri(na Kaminuza), insengero, gusa abitegura gukora ibizamini bya leta minisiteri y’uburezi ikaba izabaha amabwiriza azakurikizwa mu gihe cya vuba.

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yoyongera kuyasanzwe.

You may also like

Leave a Comment