Home Amakuru y'ibanze Ubuzima – Kenya : Perezida Uhuru Kenyatta yasabiwe n’abaturage be kugezwa mu nkiko nyuma yo kugaragara yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubuzima – Kenya : Perezida Uhuru Kenyatta yasabiwe n’abaturage be kugezwa mu nkiko nyuma yo kugaragara yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aranengwa kuba yarenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo kugaragara atangiza imishinga mishya yo  gutaha ibitaro mu masaha ya nijoro yarenze ku masaha yo gutaha ( y’umukwabu) yashyizweho muri iki igihugu.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki 7 /7/2021, Perezida Kenyatta yatangije ku mugaragaro ibitaro bitanu, asobanura ko byari ngombwa kubikora n’ijoro mu rwego rwo kugenzura niba serivisi itangwa neza.

Bamwe mu Banyakenya bakoresha imbuga nkoranyambaga babinyujije ku mbuga zabo banenze Perezida wabo Uhuru Kenyatta kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Corona Virus yishyiriyeho we ubwe, ndetse banamusabira kugezwa mu rukiko.

Ubutumwa Miqdad Abdissalam yanditse, igice kimwe cyabwo kigira kiti: “Perezida Uhuru Kenyatta ejo akwiye kugezwa mu rukiko kubera kurenga ku masaha y’umukwabu”.

Ongomah yanditse kuri Twitter ati: “Kubera iki Perezida Uhuru Kenyetta atangiza imishinga nijoro! Kuki arimo kurenga ku masaha y’umukwabu? Nta n’icyubahiro aha amategeko ye, tutavuze n’amategeko y’inkiko”.

Naho uwitwa Ahmad Salim, we yanditse kuri Twitter ati: “Ubu noneho Uhuru akwiye gukuraho umukwabu kuko na we aribonera agaciro ko gukora amasaha y’ikirenga nijoro”.

Perezida Uhuru yanasobanuye ko gutangiza ibyo bitaro ku manywa byari gutuma harengwa ku mabwiriza yo guhana intera.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Nkuko namwe mwabyiboneye, ntabwo byari kuba byashobotse ko tugenda tugakora ibyo twakoze uyu munsi mu gihe cy’amanywa kubera umubare w’abantu bari kuba bahari”.

Yavuze ko ibyo bitaro byitezweho gukora amasaha 24 kandi ko yashakaga kugenzura niba koko ari byo.

You may also like

Leave a Comment