Home Amakuru y'ibanze UBUZIMA : Menya ibintu 7 Tangawizi yagufasha mu kubungabunga ubuzima bwawe

UBUZIMA : Menya ibintu 7 Tangawizi yagufasha mu kubungabunga ubuzima bwawe

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Mu myaka ibihumbi ni bihumbi,abakurambere babungabungaga ubuzima bwabo bakoresha intungamubiri zabaga mubiribwa, Tangawizi ikungahaye kuntungamubiri zitandukanye zikenewe mu mubiri wa muntu,ibi byatumaga ifata iyambere mu buvuzi gakondo .inkuru dukesha Sante mag.com iratugaragariza ibintu 7 Tangawizi yafasha umubiri w’umuntu mu buzima bwa buri munsi.

1.Tangawizi  yongera ubwirinzi kamere bw’umubiri

Abasirikare b’umubiri  bakorera mu bufatanye bukomeye no mu ruherererakane  bityo bagatanga ubwirinzi bukomeye bw’umubiri,utunyangingo fatizo (cells) n’utundi tunyabutabire tugize umubiri  wa muntu (Chemical substances)bifatanyije biha umubiri imbaraga z’ubudahangarwa ,ibi bikawufasha kurwanya virusi na bagiteri (bacteria) kwinjira zikawutera uburwayi.

2.Tangawizi kandi ifasha mu kugabanya ibiro

Umubyibuho ukabije ni ikibazo cyugarije isi muri rusange ,iyi ndwara ikaba iterwa no kugira ibinure byinshi bikabije mu mubiri kubwamahirwe make ,imirire y’ubu  igizwe n’amasukari,ibinure,ibikaranze bikaba byongera iyi ndwara. gusa bimwe mubiribwa  nka tangawizi bifite ingaruka nziza ku biro by’umubiri w’umuntu. ibi byemezwa nisomo ryigisha ko tangawizi ifite umumaro ukomeye mu kugabanya  ibiro ,aho igena ikigero gikwiye cy’isukari ikenewe mu mubiri.

3.Tangawizi ifasha abarwayi ba diabe

Tangawizi nanone ifite uburyo ifasha abarwayi ba diabete,hifashishijwe iby’ubushakashatsi bwashyize ahagaragara,ko umuntu uba ageze kucyigero cya diabete cyitwa type 2 diabetes,tangawizi imufasha kurinda ikigero cyisukari mu mubiriwe aho irinda kuba habaho kugabanyuka cyangwa kwiyongera kwisukari mu mubiri we iyo  buri munsi afashe amagarama 2 y’ifu ya tangawizi

  4.Tangawizi irinda abakobwa kuribwa n’imihango ya buri kwezi

Muri rusange abagore n’abakobwa baribwa mu nda  mu gihe cyabo cy’imihango ya buri kwezi,abenshi bagakoresha ibinini bitandukanye nka ibiprofene ,kandi inshuro nyinshi biba bifite izindi ngaruka kubuzima bwabo. Umuhanga mu by’ubuvuzi bw’umutima Jacques Blancher yagaragaje ko tangawizi ifite akamaro nka ibiprofeni ikanakemura ibibazo bikomoka kumyanda yinjira mu mu mubiri  muburyo butandukanye (infections) ikirenzweho kandi uyu muhanga avuga ko tangawizi ikemura ibyo bibazo byose ntangaruka mbi igira kubuzima.

5.Tangawizi  irinda ubuzima bw’imiyoboro y’umutima

Biramenyerewe ko amafunguro akungahaye ku binure agira ingaruka mbi ku miyoboro y’umutima kuko ibi binure bigenda bikazibiranya udutiyo tuba ku mutima ukoresha ukwirakwiza amaraso mu mubiri.  Ibi bigatuma  habaho ibyago byuko koresiterore(Cholesterore) za kwivanga mu maraso uko aya makoresterore yakwiganza mu maraso ibi kandi byatera ibyago ku miyoboro y’amaraso ku mutima (Cardiovascular disease). Hashingiwe ku bushakashatsi bwabasiyantifike uko tangawizi yinjiye mu mubiri igabanya koresiterore mu maraso ibyo bikagabanya ibyago by’indwara z’umutima

6.Tangawizi ifasha mu igogora

Iyo ufite ikibazo cyo kutituma neza(Constipation) wajya ufata tangawizi kenshi ihagarika ibyo bibazo n’ibindi byose bishingiye ku igogora ukongera kumera neza. Agafu ka tangawizi kandi gafasha umwijima kuvubura umusemburo witwa indurwe (bile) ifasha mu gucagagura nigogora ryibinure nibinyamavuta byinjiye mu mubiri

  7.Ifasha abarwaye asima nibibazo by’ubuhumekero

Tangawizi kandi yifitemo imbaraga ibinyabutabire byororokera mu mubiri w’umuntu (antioxidant) ibi binyabutabire kandi bifasha umubiri kurinda uturemangingo fatizo(cells) kwangirika ibyo binyabutabire tangawizi ikungahayeho ni gingerol na shogaol ,hamwe nibi binyabutabire biba muri tangawizi,abahanga mu byubuvuzima bemeje ko bifasha imikaya(muscles) y’ubuhumekero. Rero tangawizi yafasha mu buzima bw’ubuhumekero.

 

You may also like

Leave a Comment