Home Amakuru y'ibanze Ubuzima: U Rwanda rwakiriye inkunga yatanzwe na Koreya y’ibikiresho bipima Covid-19

Ubuzima: U Rwanda rwakiriye inkunga yatanzwe na Koreya y’ibikiresho bipima Covid-19

by Marie Joseline Nyituriki

U Rwanda rwakiriye indi nkunga y’ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19, itanzwe n’igihugu cya Koreya mu rwego rwo kurufasha guhangana niki cyorezo.

Kuri uyu wa Gatanu tarki ya 23 Mata 2021, u Rwanda rwakiriye ibikoresho 3,025 bipima icyo rezo cya COVID-19 mu buryo bwihuse (Rapid test kits) bishobora gufata ibipimo 75,625, byatanzwe na Koreya y’Epfo.

Ibyo bikoresho bifite agaciro k’Amadolari y’Amerika k’ibihumbi 300, akabakaba miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkunga y’ibi bikiresho, yaherekejwe n’Ambasaderi waRepubulika ya Korea mu Rwanda Jin Weon Chae, yakirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Sabin Nsanzimana.

Dr Nsanzimana yashimiye Igihugu cya Korea y’Epfo kuri iyo nkunga ije nk’iigisubizo mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, cyane ko bifasha kumenya abanduye bashya bagakurikiranwa, bakavurwa hakiri kare.

Ni inkunga ije ikurikira indi y’udupfukamunwa ibihumbi 100 dufite agaciro k’amadolari y’ Amerika ibihumbi 100 (amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 95), Koreya y’Epfo yashyikirije u Rwanda mu Kuboza 2020, mu kugaragaza ubufatanye mu rugamba rwo guhangana n’icyo cyorezo.

Ambasaderi Chae yavuze ko kugira ngo icyorezo cya COVID-19 gihashywe bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, kandi ko Koreya nk’uko bisanzwe izakomeza kuba umufatanyabikorwa wa hafi w’u Rwanda mu kurwanya icyo cyorezo.

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya COVID-19 mu bice bitandukanye by’Isi, itanga umusanzu wafasha ibihugu birimo n’u Rwanda guhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo ku buzima bw’abaturage.

U Rwanda rwakiriye iyi nkunga mu gihe uturere twinshi tw’igihugu dukomeje kugaragaramo Abanduye icyorezo cya Corona virus, ndetse n’abakeneye ibyuma bibongerera umwuka bakaba bagihari. Kugeza ubu Abanyarwanda bose barakomeza kwibutswa ko kwirinda icyorezo ari inshingano za buri wese.

Source: Imvaho nshya

You may also like

Leave a Comment