Home Amakuru y'ibanze Ubuzima- UN: UN yatanze umuburo ku batuye isi, basabwa gukomeza kwirinda

Ubuzima- UN: UN yatanze umuburo ku batuye isi, basabwa gukomeza kwirinda

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’uko corona virus yibasiye isi yose ihereye mu mujyi wa Wuhan mu gihugu cy’Ubushinwa, kigatuma isi ihungabana kugeza aho ibihugu bitandukanye bishyizeho gahunda ya guma murugo. Mu nama idasanzwe iherutse guhuza abayobozi bakuru b’umuryango w’abibumbye ku ngingo ijyanye n’ibiza, batanze umuburo ko mu gihe cya vuba hashobora kuboneka icyorezo gifite ubukana bwinshi kurenza corona virusi bityo abatuye isi basabwa gukomeza kwirinda. Bagize bati ”Indwara izahungabanya ubukungu ku kigero cyo hejuru cyane ugereranije na covid19, yitegwe mu gihe cya vuba niba nta gikozwe ku myitwarire yangiza ikirere y’abantu.”

Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda ryihariye rishinzwe kwita ku bidukikije no kurwanya Ibiza rya Intergovernmental Science- Policy Platform on Biodiversity and Ecosystem Services (IPBES), bavuze ko ukwangiza ikirere kudasanzwe gukorwa n’abatuye isi, bizongera umubare w’indwara zandura binyuze mu nyamaswa ( Animal borne diseases) kandi bizagira ingaruka ikomeye kuri mwene muntu wese aho ava akagera.

Bakomeza bavuga ko ubu hari virusi mbi cyane zirenga ibihumbi 850000 zasanzwe mu nyamaswa kandi ziteguye kwanduza abantu. Ibi rero babibona nk’icyago gikomeye kirindiriye umuntu mu minsi iri imbere. Peter Daszak, umuyobozi mukuru wa Ecohealth alliance akaba ari nawe wayoboye imirimo y’ubushakashatsi iherutse gukorwa yagize ati” Imirimo imwe n’imwe y’ikiremwa muntu kuri uyu mubumbe, yangiza ku buryo bukomeye ikirere kandi niyo itera ibyorezo bitandukanye gukomeza kwisuka kuri iyi si yacu mu gihe gito.”

Corona virusi yabaye icyorezo cya gatandatu uhereye mu mwaka w’1918 ubwo hadukaga icyorezo cy’ibicurane nacyo cyavuzweho kuba ingaruka y’imirimo yangiza ya mwene muntu no kwishyira mu byago kwe yihuza n’inyamaswa. Indwara zirenga eshanu zifite ubushobozi bwo kuba icyorezo gikwira isi yose ( pandemics), zagiye zivugwa byibura inshuro imwe buri mwaka uhereye mu w’1918.

Iri tsinda rikora ubushakashatsi ku bidukikije rya IPBES rivugako gukoresha umutungo karemano mu buryo bw’umurengera harimo nko gutema amashyamba, ubuhinzi bwa kijyambere ndetse n’ugutsemba inyamaswa biri mu bintu bya mbere bitera ibibazo ku kirere bikanatera indwara. Bavuga ko uretse kuba byangiza ikirere binatuma abantu bahura cyane n’inyamaswa bigatuma babasha kwandura ku buryo bworoshye indwara ziziturukamo.

Corona virusi yahombeje ubukungu bw’isi amafaranga arenga Triyoni 16 z’amadorari y’Amerika. Iri tsinda riratangaza ko bizasaba imbaraga nyinshi mu kwirinda Ibiza byo mu bihe biri imbere bitabaye ibyo hakazabaho igihombo gikubye hafi inshuro 10 icyatewe na covid19. Birasaba imbaraga rusange zabatuye isi mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kugabanya imirimo ihuza abantu n’inyamaswa. Bavuga ko nibikorwa neza bizatanga amahirwe menshi yogutsinda ibyo biza byose.

Source: https://thehill.com/homenews/coronavirus-report/523358-un-warns-of-deadlier-pandemics

You may also like

Leave a Comment