Home Mu Mahanga Ubwongereza: Abayobozi 380 bo mu itorero Southern Baptist Church bahohoteye abarenga 700 mu myaka 20 ishize(soma birambuye)

Ubwongereza: Abayobozi 380 bo mu itorero Southern Baptist Church bahohoteye abarenga 700 mu myaka 20 ishize(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
1 comment

Iperereza ridasanzwe ryakozwe na San Antonio Express News ryagaragaje ko amagana y’abayobozi n’abakoranabushake b’itorero Southern Baptist Church bakunze gushinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu myaka 20 ishize.

Ikibabaje ni uko benshi muri aba bayobozi n’abakoranabushake basubiye mu mirimo yabo muri iri torero nyuma yo guhamwa n’ibyo baregwaga.

Urubuga christiantoday.com rwatangaje ko iperereza ryasanze abayobozi n’abakorerabushake b’iri torero bagera muri 380 barashinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aho abagera muri 220 bahamwe n’icyaha. Abahohotewe barenga 700 uhereye ku beretswe amafilimi y’urukozasoni n’aba bayobozi ukageza ku batewe inda.

Nk’uko byatangajwe n’abakoze iperereza, Ubuyobozi bw’iri torero bwananiwe kugira icyo bukora kuri ibi. Bwananiwe kandi gukora urutonde rw’abahamwe n’icyaha, bisobanura ko bari gukomeza kwidegembya bava mu mujyi bajya mu wundi ndetse bagakomeza imyitwarire yabo idahwitse.

Mu ngero zagiye zitangwa z’abahohotewe harimo umukobwa w’imyaka 14 wapfuye azize kwiyahuza ibiyobyabwenge nyuma yo gusambanywa n’umwe mu bayobozi mu mwaka wa 1994. Nyina w’uyu mwana avuga ko uku kwiyahuza ibiyobyabwenge bikamuviramo no kwitaba Imana, umwana we yabitewe n’ihungabana yari yagize.

Abayobozi ba Southern Baptist Church bo ngo bumiwe. Umukuru w’iri torero uriho ubu yanditse ku rubuga rwa twitter ko atewe agahinda kenshi n’ibyatangajwe uyu munsi.

Ati:”ntewe agahinda kenshi nibyatangajwe kandi nifatanyije n’abantu bose bari kurirana n’abarira.Tugomba kwemera ko intsinzwi yacu nk’amatorero yateye aba bahohotewe guhaguruka bonyine bakavuga, mu gihe twakabaye twarabarwaniye. Umwete wabo ni intangarugero. Ariko ntewe agahinda n’uko byageze n’aho imbaraga zabo ziba ngombwa”.

Nta mayobera akwiriye kubaho ku nshingano itorero rifite yo kurinda abahohoterwa n’abanyantege nke.Gusa ngo uburyo bwose bushoboka buzakoreshwa kugira ngo Southern Baptist Church ihagarike ibikoko biri hagati muri iri torero.

You may also like

1 comment

great site August 18, 2019 - 9:32 am

I simply want to say I am all new to blogs and absolutely loved you’re web-site. More than likely I’m planning to bookmark your blog . You amazingly have great articles and reviews. Appreciate it for sharing your website page.

Reply

Leave a Comment