Home Mu Mahanga Ubwongereza: Itorero ry’Ubwongereza rikwiye gusubiramo ingingo yerekeranye n’abahinduza ibitsina

Ubwongereza: Itorero ry’Ubwongereza rikwiye gusubiramo ingingo yerekeranye n’abahinduza ibitsina

by Divine Mbabazi
0 comment

Itorero ry’Ubwongereza ryavuze ko riri kwiga byimbitse ku ibaruwa iturutse mu bihayimana barenga 2,000 ivuga ko ingingo itorero rigenderaho ku byerekeranye n’abahinduza ibitsina ikwiye guhinduka.

Urubuga christianheadlines.com rwatangaje ko iyi baruwa yasinywe n’abo mu miryango y’abihayimana 2,251, isaba inteko y’abasenyeri gusubiramo cyangwa gukuraho burundu ingingo basohoye mu Kuboza. Iyi ngingo yemerera abihayimana bo mu itorero rya Anglican gukorera imihango isa n’iy’umubatizo wa kabiri abantu bahinduje ibitsina mu rwego rwo kwerekana impinduka zabaye ku muntu.

Ubusanzwe mu Bwongereza, iyi mihango isanzwe ikorerwa abakristo bamaze kubatizwa ariko bifuza kwongera guhamya urukundo bafitiye Imana.

Mu gusubiza iyi ngingo, itorero ry’Ubwongereza ryavuze ko abasenyeri bazaganira kuri iki kibazo. Ryavuze kandi ko rizubaha icyifuzo cy’abihayimana cyo gusohora inyigisho ku byerekeye gushaka, ibitsina, n’ibyerekeranye n’amasano hagati y’abantu.

Mu nyandiko, itorero ryagize riti, “Ingingo yerekeranye n’abahindura ibitsina tuzayivugaho muri izi nyigisho. Izi nyigisho ntago ari ugusubiramo ingingo zari zaravuzwe kandi ntago zizahindura inyigisho twari dusanzwe twigisha.”

Abihayimana kandi bavuze ko gukorera iminsi mikuru abahinduje igitsina byaba ari ugukoresha nabi liturujiya, kuko umubatizo ugenewe kwishimira ubuzima bushya muri Kristo Yesu, kandi ibyo bidafite aho bihuriye no guhindura igitsina.

Umusenyeri wa Canterbury yavuze ko nta muntu uzahatirwa kwiga izi nyigisho ariko mu ibaruwa yabo, aba bihayimana barenga 2000 bavuze ko izi nyigisho zizazana impinduka ikomeye mu myumvire y’abakristo.

You may also like

Leave a Comment