Home Amakuru y'ibanze Uganda: Nyuma y’amezi asaga ane insengero zifunze, zongeye gukomorerwa , hashyirwaho amabwiriza arimo amananiza

Uganda: Nyuma y’amezi asaga ane insengero zifunze, zongeye gukomorerwa , hashyirwaho amabwiriza arimo amananiza

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’igihe gisaga amezi ane zifunze, insengero zo mu gihugu cya Uganda zongeye gukomorerwa ariko zishyirirwaho amwe mu mabwiriza asa nkaho ananiza insengero zisanzwe zakira umubare munini w’abantu.

Ku wa gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, nibwo inama y’abaminisitiri yo mu gihugu cya Uganda yateranye iyobowe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, bemeza ko insengero zongera gukomorerwa ariko zikubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta, harimo gushyiraho ubukarabiro, kwambara agapfukamunwa kuri buri mukirisitu, umuririmbyi ndetse n’umwigisha, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Corona virus.

Iki cyemezo Perezida Museveni yagifashe, nyuma y’amezi asaga ane zifunze kubera icyorezo cya Covid-19. Nkuko ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru cyabyanditse, ngo izi nsengero nubwo zakomorewe ariko zashyiriweho ingamba zisa n’izinaniza insengero nini zari zisanzwe zakira umubare mwinshi w’abakirisitu.

Nkuko bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero babitangarije iki kinyamakuru, ngo mu ngamba zafashwe harimo izinaniza insengero zabo cyane nk’abayisilamu basengaga gatanu ku munsi, bakaba bemerewe kwinjira mu musigiti gatatu ku munsi, izindi nshuro ebyiri zisigaye bagasengera mu rugo.

Mufuti Sheikh Ali Waiswa yagize ati” nibyiza ko insengero zifunguwe ndetse n’imisigiti, ndasaba abayisilamu bose ko bajya basengera mu musigiti gatatu kumunsi, izindi nshuro ebyiri bakazisengera murugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta.”

Ba Arikiyepisikopi batandukanye bagiriye inama abayoboke babo ko, abana bafite imyaka 12 kumanura batagomba kujya mu rusengero, ndetse bavuga ko bemerewe amateraniro arenze rimwe ku munsi ariko buri teraniro ntirirenze isaha imwe.

Mu mabwiriza yatanzwe insengero zigomba kubahiriza, harimo no kuba abaterana badakwiye kurenza abantu 200, ibi byabangamiye zimwe munsengero zisanzwe ziteraniramo abantu barenga 200, hano twavuga nka Miracle Centre Cathedral iyobowe na Pastor Kayanja isanzwe iteraniramo abantu bakabakaba 10,500, Worship House ya Wilson Bugembe isanzwe isengerwamo abagera ku 6,000 ndetse nizindi nsengero zakira abantu benshi zabangamiwe cyane niki cyemezo cy’abantu 200 kurizo basanga byibuze hari gukurikizwa ijanisha hagendewe ku umubare insengero zakira.

Tariki 07 Kamena 2021, nibwo imana y’abaminisitiri yateranye ifata imyanzuro itandukanye harimo no kuba insengero zose zigomba gufunga imiryango mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona virus.

Insengero zongeye gukomorerwa, zishyirirwaho amabwiriza arimo amananiza.

You may also like

Leave a Comment