Home Amakuru y'ibanze Uganda: Papa Francis yasimbuje musenyeri uherutse kwitaba Imana

Uganda: Papa Francis yasimbuje musenyeri uherutse kwitaba Imana

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umushumba wa Kiliziya ku isi Papa Francis, yasimbuje musenyeri wo mu gihugu cya Uganda Cyprian Kizito uherutse kwitaba Imana, ashyiraho umusimbura byagateganyo.

Papa Francis yemeje ko Musenyeri Paul Ssemwogerere ari we uzasimbura by’agateganyo Cyprian Kizito Lwanga uherutse kwitaba Imana ku mwanya wa Arikiyepiskopi wa Kampala.

Iki cyemezo cya Papa Francis cyatangajwe n’Intumwa ye muri Uganda, Luigi Bianco kuri uyu wa 9 Mata 2021.

Luigi Bianco yavuze ko Papa Francis yahisemo Musenyeri Paul Ssemwogerere kugira ngo abe ari we ukurikirana imirimo ya Arikidiyosezi ya Kampala by’agateganyo mu gihe hataraboneka uhabwa izi nshingano mu buryo bwa burundu.

Uyu Ssemwogerere wasyizweho by’agateganyo, asanzwe ari Musenyeri wa Diyosezi ya Kasana muri Luwero, Yavutse ku wa 30 Kamena 1956, ahabwa ubupadiri mu 1983 ndetse aza kugirwa Musenyeri ku wa 23 Kanama mu 2008.

Cyprian Kizito Lwanga, wari Arikiyepisikopi wa Kampala yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mata 2021 aho yasanzwe mu cyumba cye yashizemo umwuka, kandi hakaba nta ndwara yari izwi yari arwaye kuburyo ariyo yaba yamuhitanye.

You may also like

Leave a Comment