Home Mu Mahanga Uganda:Menya neza ubuzima bw’umuhanzikazi Judith Babirye(Soma birambuye)

Uganda:Menya neza ubuzima bw’umuhanzikazi Judith Babirye(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Babirye yavukiye I Nyenga,mu karere ka Buikwe mu mwaka wa 1977.Yize amashuri abanza kuri primaire ya Nalinya Lwantale  mu karere ka Luwelo,amashuri yisumbuye ayiga mu ishuri ryisumbuye rya Iganga aho yaboneye impamyabumenyi mu mwaka wa 1998.Yaje kujya muri kaminuza ya Makerere,aho yarangirije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Igihe yari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye,Judith Babirye yabaye umwanditsi mwiza w’indirimbo yubahiriza ikigo cyabo.Indirimbo ye ya mbere Beera Nange yegukanye igihembo muri 2006 muri Pearl of Africa Music Awards,icyo gihe indirimbo ze nka Wambatira,Ekitibwa kyo Mukama na Maama zari zigezweho.

Nkuko ikinyamakuru The Newtimes kibivuga Judith Babirye yatangiye umuziki muri 1992 igihe yari mumwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ze zose azikunda kuko zirimo ubuzima bwe,ibibazo n’imibabaro abantu bahura nabyo mu buzima cyane cyane nko mu ndirimbo Beera Nange,Wanjagala,Tewafayo na Maama.

Judith Babirye yasohoye Alubumu ye ya mbere yitwa Wambatira umwaka umwe n’uwo yakiriyeho dipolome ye yo muri Kaminuza ya Makerere.Uyu muhanzi ngo ntiyigeze anywa inzoga mu buzima bwe kandi ngo ntiyanahagarara n’ahantu iri guhumurira.

Ubu Babirye ni umupasiteri mu itorero rya Pentekote mu Buganda .Akaba azi no gukora siporo yo kwoga .Akaba yarakiye agakiza mu mwaka wa1992 igihe yigaga mumwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment