Home Isesengura Uko abaha agaciro iyobokamana bagabanuka ni ko gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina byiyongera

Uko abaha agaciro iyobokamana bagabanuka ni ko gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina byiyongera

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Pew bwabonye ko, abantu bavuga ko iyobokamana atari ngombwa kuri bo, ari bo bakunze gushyigikira cyane abaryamana bahuje ibitsina.

Ubushakashatsi bwasesenguye imyizerere y’abantu barenga 34000 mu bihugu 36, aho Ubwongereza ari kimwe mu bihugu bifite igipimo kiri hejuru mu gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina.

Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 25 Kamena 2020, igaragaza ko habayeho izamuka mu gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina mu bihugu by’Uburayi bw’iburengerazuba, Australia, Amerika na Canada, aho amategeko y’abashyingiranwa bahuje ibitsina yahawe ubwisanzure mu myaka yashize.

Ijanisha ry’abantu mu bwongereza bemeza ko sosiyete igomba kwemera kuryamana kw’abahuje ibitsina yazamutseho 10% kuva 2013, ubwo Pew aheruka kubaza iki kibazo.

Muri Amerika, gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina byavuye kuri 60% bigera kuri 72% mu myaka irindwi ishize.

Ubushakashatsi bugaragaza isano iri hagati yo kwizera no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina, kuko ngo abantu babona ko iyobokamana rifite umumaro muto mu mibereho yabo ya buri munsi ari bo bakunze gushyigikira ubutinganyi.

Mu babajijwe mu bushakashatsi bwakozwe mu bwongereza, 90% bavuze ko iyobokamana ntacyo rivuze cyane kuri bo kandi ko bashyigikiye kuryamana kw’abahuje ibitsina, mu gihe 67% by’ababajijwe bavuze ko iyobokamana ari ngombwa cyane.

Nanone 93% muri Canada, 95% mu Buholandi no muri Suwede mu babajijwe bavuga ko iyobokamana atari ngombwa cyane kuri bo.

Muri Amerika, 86% by’abadafite aho bahurira n’iyobokamana bavuze ko abantu bakwiye gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina.

Mu bihugu byinshi by’uburayi bw’uburengerazuba, gushyigikira abatinganyi biri hejuru cyane, ndetse n’abemera iyobokamana barimo benshi bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.

Mu Budage, 91% by’abatari abanyamadini bavuze ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bigomba gushyigikirwa, ugereranije na 73% by’abanyamadini babajijwe bakavuga ko iyobokamana ari ngombwa kuri bo.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko muri rusange, abantu bo muri Suwede ari bo bakunze kuvuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bigomba gushyigikirwa na sosiyete ku kigero cya 94%, hagakurikiraho Ubuholandi ku kigero cya 92% na Espagne ku kigero cya 89%.

Pew yagize ati: “Nkuko byari bimeze muri 2013, igihe habazwaga uko babona ibijyanye, no kwemerwa kuryamana kw’abahuje ibitsina, abari mu Burayi bw’Iburengerazuba no muri Amerika muri rusange bemera kuryamana kw’abahuje ibitsina kurusha abo mu Burayi bw’i Burasirazuba, Uburusiya, Ukraine, Uburasirazuba bwo hagati na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Pew mu bushakashatsi bwe avuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina, bigomba kwigwaho mu mpande zombi harimo urwego rwa Politiki, urw’amadini, kandi ibyo byose bikagira aho bihurira n’ubukungu bw’ibihugu.

Ubushakashatsi bwa pew buvuga ko imitekerereze n’imyumvire mu bihugu byinshi byakoreweho ubushakashatsi yagiye ihinduka kuva muri 2002, igihe ikigo cy’ubushakashatsi cye cyatangiraga kubaza iki kibazo.

Mu bihugu byinshi, hagiye haboneka ubwiyongere bw’abemera ko habaho kwemererwa kuryamana kw’abahuje ibitsina, harimo no muri Amerika, aho 72% bavuga ko bigomba kwemerwa, ugereranije na 49% babyemeye muri 2007.

You may also like

Leave a Comment