Home Amakuru y'ibanze Uko mbibona: Ese umuntu ukijijwe wakiriye Yesu ,asenga asaba Imana kugira Umwuka Wera?

Uko mbibona: Ese umuntu ukijijwe wakiriye Yesu ,asenga asaba Imana kugira Umwuka Wera?

by NIRINGIYIMANA DANIEL
1 comment

Uko mbibona: Ese umuntu ukijijwe akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza,asenga asaba Imana kugira Umwuka Wera?

Iyo dusomye muri Bibiriya dusanga Umwuka Wera ari umufasha uyobora abizera iminsi yose mubuzima bwose bwo kwizera.

Umuntu wese ntabwo avuka yizera kuko avuka ari umunyabyaha umurimo wo kwizera Kirisitu uba nyuma yo kuvuka kuko aba ari amahitamo y’umuntu ku giti cye n’umutima we.

Iyo dusomye 1Abakorinto 12:2-3 muzi y’uko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga uko mwabijyanwagaho kwose nicyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati”Yesu ni ikivume kandi nta muntu ubasha kuvuga ati :”Yesu ni Umwami atabibwirijwe n’Umwuka Wera.Nkuko iri jambo rivuga bigaragara ko umuntu agira kwizera Yesu abiheshejwe n’Umwuka Wera.

Ni kenshi hirya hino aho abantu baba bahuriye basenga cyangwa bari mu bindi bikorwa by’iyobokamana haba mubavugabutumwa,n’abakirisitu bakunda gukoresha inyito ivuga ngo dusenge dusabe Umwuka Wera abe muri twe! ese twasaba kugira Umwuka Wera inshuro zingahe?

Niba duhabwa Kwizera n’Umwuka Wera byumvikana cyane ko Umwuka Wera tuba tumufite,ntabwo dusenga dusaba Umwuka Wera kuko ntidukwiriye gusaba icyo dufite,ahubwo kuwa maze kwakira no kwizera Yesu, asenga asaba kuyoborwa n’Umwuka Wera.

Mbifurije kuyoborwa n’Umwuka Wera w’Imana,ibihe byose muri byose.

You may also like

1 comment

xnxx January 13, 2020 - 4:35 pm

I think the admin of this web site is in fact working hard in support of his
site, since here every data is quality based stuff.

Reply

Leave a Comment