Home Isesengura Uko mbibona: Kuki Hari Abakirisitu badakozwa ibyo kwirinda Covid-19?

Uko mbibona: Kuki Hari Abakirisitu badakozwa ibyo kwirinda Covid-19?

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Hashize igihe kitari gito ,mu mwatwi y’abanyarwanda no mu maso yabo hatambutse inkuru y’ababyeyi banze gusubiza Abana babo mu ishuri, nyuma yo kuba icyorezo cya Corona virus cyari cyaratumye amashuri ahagarikwa, ariko igihe asubukuwe aba babyeyi bakavuga ko batajyana Abana ku ishuri kuko iki cyorezo aricyo kizanye imperuka y’isi, ndetse kikaba arinacyo kinyamaswa gifite umubare 666 mugahanga kivugwa muri Bibiliya.

Aba babyeyi iyo bagusobanuriraga imyumvire yabo, bakubwiraga ko ijambo Corona ariryo risobanura 666, bityo ko batagomba gukurikiza amabwiriza yashyizeho na leta kuko baba bari guhonyora ijambo ry’Imana.

Nyuma y’uko aba babyeyi bo mukarere ka Ruhango bigishijwe ndetse bakumva, bagasubiza Abana babo mu ishuri kuko bamaze kumva no gusobanukirwa uburyo bari babavukije amahirwe yo kugira ahazaza heza bitwaje ijambo ry’Imana batabashije gusobanukirwa, muri aka karere kandi hadutse itsinda ry’inkumi n’abasore bavuga ko Ibya Corona virus Ari ukuyobya rubanda ndetse n’abakirisitu bamaze kwemera Yezu nk’Umwami n’umukiza.

Kubera kudasobanukirwa ibyo basoma, Bari barakuye Abana mu ishuri.

Uru rubyiruko rurimo abenshi ubona ko bagakwiye kuba bakiri ku ntebe y’ishuri ariko bayivuyeho bagatangira urugendo ruberekeza isiyoni. barara bagenda, aho bwije bageze niho bacumbika kandi nabwo ntibarara mu nzu kuko barara hanze bitwaje ko na Yesu atigeze arara munzu.

Ntushobora kumenya imyirondoro yabo nyirizina kuko ubabaza bakakubwira ko Ari abagenzi bagana I Siyoni mu gihugu cy’ijuru. Ntibakozwa Ibyo kwambara agapfukamunwa kuko bavuga ko Bibiliya ibuza abantu gupfuka umunwa, Kandi ko badateze kubikora na rimwe.

Uru rubyiruko ubwo rwaganiraga na TV1, rwagaragaje uburyo rutewe impungenge nabumvira amatwara ya shitani, bakemera gupfuka umunwa kandi bibujijwe, bakavuga ko ubwoko bw’Imana bwarohamye mu rwobo, kandi ko bo badashobora kuramya Corona.

Urubyiruko rwerekeza I Siyoni, ntirukozwa ibyo kwirinda Corona virus.

Usibye kandi uru rubyiruko, mu makuru ya TV1 nanone mu mwaka wa 2020, hagaragaye umukecuru wafashwe avuga ko adashobora gupfuka umunwa kuko abibuzwa n’Ijambo ry’Imana, anavuga ko Corona ariyo antikristu bavuga.

Si abo Kandi bonyine badakozwa ibyo kwirinda Icyorezo cya Corona virus bitwaje ko bamenye Imana bonyine, kuko no mu karere ka Gakenke hari itsinda ry’abakecuru bakuze bagera kuri bane, batajya bakurikiza ibijyanye na gahunda za Leta kuko babona ko baba bari guhonyora ibyo Imana ishaka.

Aba bo twavuga ko batandukanye, kuko usibye kutirinda Corona virus, ntibashobora gutunga ubwisungane mu kwivuza cyangwa indangamuntu kuko babifata nk’ibikorwa bya Sekibi. Biyomoye ku itorero rya ADEPR, kuko ngo babonaga bari mubuyobe bukabije bahitamo gushinga itorero ryabo rigizwe nabo ubwabo uko ari bane ariko bakavuga ko ryakomwe mu nkokora natababifuriza ibyiza.

Umuntu uwo ariwe wese kugeza magingo aya, ashobora kwibaza impamvu abasenga aribo bahakana ndetse bagapfobya Icyorezo cya Corona virus, kandi bakabaye bafata iya mbere mu guhangana nacyo bakanasaba Imana kugikuraho, nkuko bajya basabira ibindi bikavaho? Wakibaza kandi impamvu bitiranya iki cyorezo nibyanditswe muri Bibiliya bigatuma barenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ryacyo? Ushobora Kandi kwibaza uti niba abakirisitu bari gukerensa iki cyorezo, abanyamadini n’amatorero barabikoraho iki kugira ngo iyi myumvire ya bamwe mu bayoboke babo ihinduke?

Pasiteri Jean de Dieu Musabyeyezu ukorera umurimo we mu itorero rya ADEPR yabwiye ikinyamakuru ISEZERANO.COM ko kuba uri umukirisitu bitavuze ko utakwirinda Icyorezo kuko Kiri gutwara imbaga nyamwinshi Kandi ko abo bitwaza ijambo ry’Imana bakagihakana bari mu buyobe, ko bakwiye guhindura intekerezo ndetse bakirinda cyane ko na Bibiliya usibye kuba bayisoma nabi, nayo ibasaba kwirinda mu gihe hari icyorezo.

Ati” Kutirinda COVID19 ni ubuyobe, kuko Bible ivuga ko umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga(Imigani 22:3), Kuba hari indwara z’ibyorezo n’ibimenyetso by’imperuka,ariko si imperuka(Luka 21:11) Gohoberana, Ayo ni amarangamutima,kuko imico yo ku isi hose ntibahoberana,Hari Aho byemewe n’aho ubikora bikaba icyaha(man can’t huge Indian woman Umubwiriza 3:5a “Hari igihe cyo kudahoberana.”

Pasiteri akomeza avuga ko Kuba hari abakristo batirinda COVID19 abigereranya no kwiyahura kuko Covid19 irazahaza,irica,iri gutwara abantu benshi. Avuga kandi ko kubera ubumwe abakristo bagirana,hamwe n’urukundo bifatanyije n’umuco Nyarwanda,kubabuza gusabana ,kwegerana,kwishima kudashyingura uwabo,no kudataha ubukwe no gusurana,babibona nko kubangamirwa.

Akaba ari naho ashingira agira inama abantu yo kumenya ko hariho icyorezo cyandurira muri ibyo bita ko bo bibabangamiye, Kandi ko mu gihe birinze, bagafata ingamba bazongera bagahoberana nkuko babyifuza kimaze gucika, ndetse bakareka no kubyita Ibya Leta cyangwa antikristu kuko ari ubuzima bwabo baba bashyira mu kaga iyo batirinze.

Pasiteri Jean de Dieu Musabyeyezu.

You may also like

Leave a Comment