Home Inyigisho Uko mbibona:Amasengesho ntakuraho ikigeragezo ahubwo agukomereza muri cyo

Uko mbibona:Amasengesho ntakuraho ikigeragezo ahubwo agukomereza muri cyo

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Iyo umuntu agitangira inzira yo kwizera Yesu Kristo akenshi iyo asenze ntago bimutwara igihe kugirango asubizwe,kuko icyo gihe aba ageranwa n’umwana muto kandi umwana muto umubyeyi amugaburira ibiryo biri ku kigero cye nk’amata ,amashereka n’ibindi biryo byoroshye.

Impamvu abimugaburira ,ni uko umwana ariye ibiryo bikomeye bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe bikanaba byatuma adakura neza.Ibi rero bigatuma umubyeyi we amwitaho cyane agambiriye kumukuza neza.

Ni nako umuntu ucyakira agakiza akizera Kristo Imana imuba hafi cyane ikamwitaho kugirango azagire imikurire myiza mu buzima bwa gikiristo.Ariko ntibivuze ko Imana ikomeza kumurera muri ubu buryo kuko imugaburira bitewe n’ikigero agezemo.

Hari igihe kigera rero akagaburirwa n’ibikomeye kugirango akomere,aha rero ni naho akenshi ahura n’ibigeragezo bimusuzuma ngo Imana irebe ko ashyitse.Nta muntu numwe wizera Imana nzi utarahuye n’ibigeragezo.

Umuntu nakubwira ngo yizera Imana akaba yarabayeho mu buzima bwo kudamarara gusa azaba akubeshya,kuko amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi ariko Imana imukiza muri byose.

Iyo wageze mu kigeragezo rero amasengesho akamaro kayo si ako gukuraho icyo kigeragezo wahuye nacyo ,ahubwo aba afite akamaro ko kuguhesha imbaraga zo gukomeza ugahagarara ushikamye mu kigeragezo.

Nugera mu bikugerageza rero uzashikame usenge ugire kwizera,ntiwumve ko ari wowe Imana yigirizaho nkana kuko na Abrahamu Sekuruza w’abizera nawe yarageragejwe agera mu busaza Imana itaramuha urubyaro.Ese hari uwo muzi waba yarageragejwe kurata Yobu,nyamara yagumye ku Mana aravuga ngo” kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo”

Ibigeragezo nibiza ujye umenya ko ari igihe cyabyo ariko icyangombwa ni ukunesha iyo ntambara yo kwizera ko Imana iri mu ruhande rwawe, maze ukareka kwihangana kugasohoza imirimo yako.

 

 

You may also like

Leave a Comment