Home Inyigisho Uko mbibona:Nyamara burya Imana ntawe idasubiza gusa hari abatamenya ko yabasubije(soma birambuye)

Uko mbibona:Nyamara burya Imana ntawe idasubiza gusa hari abatamenya ko yabasubije(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Muri iyi si dutuyeho usanga abasenga bari ku rugero rwo hejuru ,iyo wegereye bamwe usanga bavuga Imana mu buryo butandukanye,hari abavuga ko Imana isubiza gusenga abandi bakavuga ko basenga ariko ntiyumve.

Ibi biterwa nuko Imana ikunda gusubiza abantu mu buryo butatu kandi bwayo,nyamara wifuzaga ko igusubiza mu buryo bwawe bitewe n’ubukene ufite ku kintu runaka uri gusaba Imana cyaguteye kuza kuyisenga.

Nyamara burya Imana ntawe idasubiza ,gusa kuri bamwe ntago bakunze kumenya ko yabasubije kuko isubiza abantu bino bisubizo” Oya,Yego na Tegereza”.Ibi bisubizo rero ntago abantu babyakira kimwe kuko usanga bamwe babyishimira abandi bakabyinubira.

1.Igisubizo cya Yego

Iki gisubizo Imana igiha abantu bayisenze bayisaba ,maze Imana ikabona koko ko ari ingenzi kandi byihutirwa,ibi bituma uhita ubona igisubizo byihuse.Abantu bakunze kubona bene kino gisubizo rimwe na rimwe usanga batangira kwirarira ku bandi bavuga ko aribo bazi gusenga abandi ari abanyabyaha,cyangwa ukumva umuntu aravuze ati :” uzi ko musenga maze njye ngasubizwa!” .

Ibi akenshi abivuga bitewe nuko bagenzi be baba basenze igihe kirerekire badasubizwa maze akababwira ko batazi gusenga,nyamara ntakamenye ko Imana nabo ibazi kandi yumvise gusenga kwabo kabone nubwo nta gisubizo barabona.

2.Igisubizo cya Oya

Iki ni igisubizo akenshi abantu batanamenya ko bagisubijwe bigatuma usenga avuga ko hari icyo yasabye Imana nyamara ikamwima amatwi kandi nyamara igisubizo cyabo ari Oya.Igisubizo nk’iki ugihabwa cyane iyo ibyo usaba nawe utabisobanukiwe neza wibwira ko ari byiza nyamara  Imana yo ikabona ari bibi ku buzima bwawe.

Ahangaha ni naho dushobora kwifashisha umurongo wo muri Bibiliya dusanga muri Matayo 7:9 havuga ngo” ese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye cyangwa ifi akamuha inzoka?”Ntago Imana ishobora gutanga ibibi kabone nubwo waba ari wowe wabyisabiye kuko Imana ari umubyeyi.Gusa kandi ushobora kuba ubyita byiza ariko Imana ikabona ko bitagukwiriye.

3.Igisubizo cya “Tegereza”

Iki gisubizo cyo cyavugishije benshi pe bituma abantu bagera aho babura n’ibyo bavuga, maze abandi bafata imyanzuro itari myiza yo kureka Imana nyamara batazi ko Imana iri mu ruhande rwabo.Na hano mu Rwanda hari umuhanzi waririmbye ngo “dore turasenga ariko ntiwumve kandi niba wumva ntukidusubiza”,uyu nawe wasanga yari yahuye n’iki gisubizo.

Muri kamere ya muntu ntago akunda ibintu bitinze kuko akenshi usanga icyo gihe abitakariza icyizere akibaza niba bizamugeraho bikamuyobera ,iyo agenda ahura n’abamubwira ngo ibyo wizeye ntibifatika bwo arushaho gucika intege,nyamara iyo abonye igisubizo kimugezeho yibagirwa guhangayika kose yagize maze icyizere kikarushaho kwiyongera.

Tegereza ni igisubizo ariko kandi ikaba n’ikigeragezo kuko gutegereza si impano ya benshi ,aha rero hari abajya bavuga ngo “iby’Imana birya abarambije abananiwe bagiye”,abandi bakavuga bati “kwitonda ukarindira byemeza umutware”.

Ibi bisubizo uko ari bitatu byose birashoboka ko byakugezeho ariko ikingenzi ni uko Imana ikora uko ishaka ku isaha yayo irasubiza.Ntacyo wakora ngo uhatire Imana gukora ariko kandi niyo igira icyo irema ikagikora kandi ikagikomeza .Wayitotombera ntizabura kwitwa Imana,tuza umutima Imana ni umubyeyi ,izi ibigukwiye ntizabura guhaza akanwa kawe.

 

 

You may also like

Leave a Comment