Home Inyigisho Uko mbibona:Wakwibaza impamvu abantu batari bake bajya mu materaniro ariko bagataha uko baje.

Uko mbibona:Wakwibaza impamvu abantu batari bake bajya mu materaniro ariko bagataha uko baje.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Abantu batari bake usanga buri gihe amateraniro iyo yabaye baba babukereye,maze bakajya gusenga mu nsengero .Gusa igitangaza ni uko hari abantu ushobora kuba wabaza uti mwigishijwe iki,bakagusubiza ko batabyibuka ariko gusa ko icyo bazi ari uko bafashijwe.

Ibi biterwa akenshi nuko baba bagiye gusenga batitaye ku gaciro k’iteraniro kuko burya mu iteraniro habamo ibintu bitatu by’ingenzi bikurura abakiristo ,aribyo gusenga,kuririmba n’Ijambo ry’Imana.

1.Gusenga

Gusenga akenshi mu materaniro ntago bikunda gufata umwanya muremure cyane kuburyo hari uwo byarambira,ariko burya iyo witaye ku isengesho rikorewe mu iteraniro biba n’intandaro yo kuza gukurikira ibindi byose biba biri bubere mu iteraniro, ugafashwa nabyo.

2.Kuririmba

Abaririmbyi ni abantu baba bakunzwe cyane mu iteteraniro kuko abantu benshi bakururwa n’indirimbo zabo ,muri izo ndirimbo zabo ziba zigizwe n’injyana nziza,umuziki mwiza ukomoka ku bicurangisho baba bafite utuma abatandukanye bishimira ijyana y’umuziki ariko ibiri mu ndirimbo baririmbye ntibabyiteho kandi ari nabyo by’ingenzi bigomba kubafasha n’igihe batakiri ku rusengero.

3.Ijambo ry’Imana

Umwanya w’ijambo ry’Imana ni umwanya ukomeye cyane kuko ariho abantu bagomba kumva n’amatwi yabo ubutumwa bwiza maze bagahindukira bakizera.Biba bitangaje iyo usanga muri uwo mwanya hari bamwe baba bari kwayura,abandi basinzira naho abandi bagasohoka hanze kandi ntacyo bagiye no gukorayo.

Ijambo ry’Imana niryo ryaremye iyi si kandi natwe tubayeho ku bwaryo,nicyo gituma dukwiye kuryubaha,tukariha agaciro ,mu gihe wagiye gusenga mu rusengero ukavayo nawe ubwawe ryaguhinduye mushya.

Kuva mu materaniro nta jambo na rimwe uhakuye rigufasha cyangwa nawe wafashisha abandi si byiza.Ibyiza ni ukujyayo witeguye kugira icyo utahana kivuye ku Mwami Imana ku bw’ijambo ryayo.

You may also like

Leave a Comment