Home Uku kwezi twibukamo byinshi byashenguye imitima yacu, kuzatubere igihe cyo gushima Imana- Paul Gitwaza

Uku kwezi twibukamo byinshi byashenguye imitima yacu, kuzatubere igihe cyo gushima Imana- Paul Gitwaza

by Ali Gilbert Dunia
Uku kwezi twibukamo byinshi byashenguye imitima yacu, kuzatubere igihe cyo gushima Imana- Paul Gitwaza

Shalom 

Ukwezi kwiza kwa Mata kuri mwese 

Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM na ZTCC, tubifurije kuzaba mu bikari by’Uwiteka mukagubwa neza. 

Kuzababere ukwezi ko kuramya no guhimbaza bivuye mu ndiba z’imitima nk’uko Dawidi yabikoraga akanezeza Uwiteka, nawe akamwita umukundwa.

Uku kwezi twibukamo byinshi byashenguye imitima yacu, kuzatubere igihe cyo gushima Imana tuvuga imirimo itangaje yadukoreye ndetse twibuka ko Yesu yongeye kuzukana natwe. 

Ntuzatinye kuko aho uzaca hose, Yesu muzahacana. Mu marira no m’umunezero wawe, azakubere inshuti nziza akube hafi kuko ntakibi kizakwegera. Yarazutse ndetse yanesheje urupfu n’ikuzimu k’ubuzima bwawe.

Ibihe byose tuzahura nabyo muri uku kwezi, tuzige kwegera Imana no kuyishima dutanga ubuhamya bw’amashimwe y’ibyo Imana yadukoreye. 

Kuramya no guhimbaza niyo ntwaro yo gutsinda kwawe mu bihe bigoye. Uzacane igicaniro cyo kuramya m’umutima wawe kandi kizanezeze Umuremyi wawe.

Uwiteka ahaze umutima wawe indirimbo nshya kuko waremewe kumuhimbaza mu masengesho, mu ndirimbo no mu bikorwa byawe. 

Ubuzima bwawe bube umugisha kubakuzengurutse, wuzure imbaraga nk’izari muri Pawulo na Sila. Amashimwe no guhimbaza kwawe bizagere k’umuryango wawe, igihugu cyawe n’itorero ryawe. 

Uwiteka abakomeze abarinde kandi ahaze imitima yanyu ibyiza.