Home Inyigisho Ni ngombwa mbere yuko ujya kubatizwa mu mazi menshi kubanza kwihana ibyaha-Samuel Ntibayizi

Ni ngombwa mbere yuko ujya kubatizwa mu mazi menshi kubanza kwihana ibyaha-Samuel Ntibayizi

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

 

Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yatangaje ko ari ngombwa kujya kubatizwa mu mazi menshi wabanje kwihana ibyaha kuko kujya mu mazi ari ugtanga ubuhamya bw’uko wihannye ibyaha.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Ukwakira 2019,ni mu gihe hari benshi batekereza ko uramutse utabatijwe udashobora kwinjira mu bwami bw’ijuru.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Bwana Samuel Ntibayizi yasobanuye ko umubatizo wo mu mazi menshi ari ngombwa ariko ko mbere yo kubatizwa ukwiye kubanza kwihana ibyaha.

Yagize ati:”Kubatizwa mu mazi menshi ni ngombwa kuko umubatizo wo mu mazi usobanura kwihana ibyaha, ukaba kandi uyu ari umubatizo wa Yohana”.

“Aha ni handi Yesu yabwiye Nikodemu ngo “ni ukuri ni ukuri ndakubwira ko umuntu utabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana(Yohani3:3)”.Kubyarwa n’amazi ni ukwihana ibyaha,rero ni ngombwa mbere yuko ujya mu mazi menshi kubanza kwihana ibyaha kuko kujya mu mazi ari ugutanga ubuhamya bw’uko wihannye ibyaha”.

Bwana Samuel Ntibayizi yakomeje agaragaza ko kuba utarabatijwe umubatizo wo mu mazi bitavuga ko utajya mu ijuru kuko hari n’abantu babatijwe ariko batarihannye .

Ati:”Kuba utarabatijwe umubatizo wo mu mazi ntibivuga ko utajya mu ijuru kuko hari n’abantu babatijwe ariko batarihannye.Gukebwa nyakuri ni ugukebwa kwo mu mutima,umuyuda nyakuri si umuyuda wo ku izina cyangwa kavukire ahubwo umuyuda nyakuri ni umuyuda wo mu mutima.Ibi bisobanura ko umubatizo nyakuri ari umubatizo wo kwihana ibyaha,niyo mpamvu hakwiye kubatizwa umuntu wihannye ibyaha bye”.

Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi ni umukristo usengera mu itorero rya ADEPR, akaba akunze gusobanura ijambo ry’Imana mu buryo bucukumbuye ariko ashingiye kucyo Bibiliya ivuga.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment