Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Bigizi Gentil yashyize ahagaragara igihe azarekera umwuga we w’ubuhanzi.

Umuhanzi Bigizi Gentil yashyize ahagaragara igihe azarekera umwuga we w’ubuhanzi.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bigizi Gentil yashize ahagaragara igihe azarekera umwuga we w’ubuhanzi ,gusa ngo naramuka agejeje icyo gihe agikeneye kuririmba azareba ukundi kuntu abigenza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Kanama 2019,akaba ari no mu gihe uyu muhanzi akomeje gukora ivugabutumwa ahantu hatandukanye mu ndirimbo ze ziryohera amatwi zikubaka n’imitima y’abatari bake.

Aganira n’Isezerano.com,umuhanzi Bigizi gentil  yavuze ikintu kijya kimukora ku mutima atazibagirwa kuva yatangira gukorera Imana,anaboneraho no kugaragaza igihe cya nyacyo azarekera umwuga we wo kuririmba.

Yagize ati:”Ikintu kinkora ku mutima kikanyubaka mu gukorera Imana kwanjye ni igihe Imana yampaga isezerano ryo kubyara umwana w’umuhungu kandi Madamu yari arwaye Kanseri hanyuma Imana ikaza kubikora,icyo kintu kiranshimisha”.

“Ikintu Imana yankoreye kurenza ibindi ni uko Imana yampaye umwana w’umuhungu hashize imyaka 6.Nasabye Imana ko nzareka kuririmba mfite imyaka 70,ubwo rero nzaririmba mbireke mfite imyaka 70,ariko ndamutse ngejeje kuri iyo myaka nkibikunze nareba ukundi kuntu nabigenza”.

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana Bigizi Gentil yanakomeje atangaza ikintu kijya kimutangaza iyo ari gukora ivugabutumwa mu ndirimbo ahantu hatandukanye.

Ati:”ikintu kintangaza iyo ndi gukora ivugabutumwa mu ndirimbo  ni uburyo abantu bakira indirimbo zanjye n’uburyo abantu bishima.Gusa kwishyira hejuru ntibijya bimbaho kuko uyu murimo atari uwacu ahubwo ni uw’Imana.Uwirata akikakaza ni uko aba atazi iyo ava n’iyo ajya”.

Umuhanzi Bigizi Gentil ni umuhanzi umaze igihe kitari gito mu mwuga wo kuririmbira Imana ,akaba afite indirimbo zitari nke kandi zakunzwe n’abatari bake,harimo n’iyitwa “Imvugo y’iwe ni ihame”izwi n’abanyarwanda batari bake.

You may also like

Leave a Comment