Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi “Carman Dominic” uramya akanahimbaza Imana yapfuye

Umuhanzi “Carman Dominic” uramya akanahimbaza Imana yapfuye

by TUYISHIMIRE Emmanuel
0 comment

Icyamamare ku  isi Carman wamamaye kubera kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana(Gospel Music), yitabye Imana ku myaka 65 y’amavuko. Umuririmbyi Carman yaguye mubitaro bya Las Vegas, Nevada muri Leta zunze ubumwe za Amerika 16 Gashyantare 2021, ni itangazo ryasohowe nyuma yo kubagwa hiatal hernia.

Carman Dominic Licciardello yitabye Imana ku myaka 65, azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye imyaka 6, Nyuma yubuvuzi yakorewe abagwa byamuviriyemo kuvira imbere , ibyo bibazo bimuzanira urupfu .

Mbere gato muri Mutarama, uhagarariye Dominic abinyujije kumbuga nkoranyambaga za nyakwigendera yasabye abamukurikira amasengesho aho yagize ati,”Dukeneye amasengesho yanyu ubu! Carman yatangiye kubagwa icyumweru gishize . Gusa ntibyagenze neza kuko umuriro we wakomeje kuzamuka cyane ,byatewe no kuvira imbere ariko mu ijoro ryatambutse yongeye kubagwa”.

Munyandiko uhagarariye Carman yashyize ku mbuga nkoranyambaga yonjyeyeho ko impyiko za Carman n’umwijima we bidakora neza ko akeneye gukorwaho n’Imana ubu!! Arongera asaba abakunzi be kumusengera.

Carman yavutse kuri 19 Mutarama 1956 muri Trenton, New Jersey, akaba yaratangiye umuziki kumyaka 15 gusa aho yacurangaga muri Band imwe na Mama we umubyara. Uyu mugabo yagiye atsindira ibihembo bitandukanye , mu muziki we  aho twababwiramo nk’ibihembo by’umuhanzi w’umwaka uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana(Billboard’s Contemporary Christian artist of the year) 1992,1993 no 1995.

You may also like

Leave a Comment