Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi “Christian Irimbere” avuze byinshi ku ndirimbo ye nshyashya “He is With You “

Umuhanzi “Christian Irimbere” avuze byinshi ku ndirimbo ye nshyashya “He is With You “

by Ali Gilbert Dunia

Umuhanzi [Christian Irimbere] benshi bamenye mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya Imana nka , Ndi Hano yifashishijwe cyane mu materaniro atandukanye   , n’Umugabo” indirimbo irimo injyana yo kubyina cyane , Obrigado,  ni zindi nyinshi .

Muri uku kwezi kwa Mata 2020 yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “ He is with you “ ikoze mu cyongereza . Abantu benshi bamaze kuyumva batekereje ko yaba yarayikoze agendeye mu bihe bikomeye isi irimo . Ariko mu kiganiro ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye nawe ku umurongo wa telephone yatubwiye ko iyo umuramyi ahawe indirimbo ko haba hari impamvu yiyo ndirimbo .

Mu magambo ye yagize ati” indirimbo yaje ntagendeye kubijyanye na Coronavirus naganiraga n’abantu ,  umuntu atubwira ukuntu hari ibyo Imana ya mubwiye akaba yarategereje ariko akaba atari kubibona , muri rusange iyo uyumvise wumva naraganiraga  n’umuntu .

Hari abantu benshi barwaye , abandi batari kubona ibyo kurya muri ibi bihe , ariko Imana yaravuze , kandi Imigambi y’Imana ntabwo ari mibi kuri twe .

Christian akaba yakomeje akangurira abantu guhanga amaso Imana , bayizera kuko niyo yonyine ishobora kuvanaho ibibazo byose barebesha amaso yabo, kuko si ibibazo bya Coronavirus gusa ahubwo turi no mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Ubu akaba ari ubutumwa bwo guhumuriza  bukubiye muri iyo ndirimbo “He is with you “ ya Christian Irimbere.

Christian akaba yagarutse ku indirimbo yafashe imitima ya benshi , Ndi Hano  atubwira uko yaje muri we ndetse nuko ya yumvishe muri we .

Yagize ati “ni indirimbo kuri njyewe yaje nk’isengesho , hari igihe umuntu aba yumva yagiye kure y’Imana , usanga umuntu yiruka ajya ku kazi , mu gitondo mbyutse ndicara ngiye gusenga , amagambo atangira kunzamo nk’isengesho , hari ibihe bibaho byiza ukabibika muri wowe ugahora ubikombuye .

Uyu muramyi akaba yishimira cyane umusaruro umaze kuva muri iyi ndirimbo Ndi Hano .  Ati “ntabwa nkunda kureba cyane mubirebana n’amafranga , hari icyo nabonye abantu bambwiye ko hari icyo yabafashije . Ko akenshi iyo umuhanzi akoze indirimbo aba yifuza ko yagera ku umutima y’abantu .

Kandi akaba yakomeje atangariza abakunzi be ko afite indirimbo nyinshi yiteguye kuzashyira hanze nyuma y’iki cyorezo , kuko hari indirimbo zarangiye gukorwa .

Uyu muramyi Christian Irimbere ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration Church Masoro riyobowe n’umukozi w’ Imana Apotre Masasu ,  kandi akaba ari umuramyi ufite byinshi afasha Itorere rye mu buryo bw’Umwuka .

Kuko iyo uganiriye n’abantu bamuzi bavuga ko ari umusore utuje cyane , kandi ukora ikintu yi yemeje gukora ,uha umwanya ibikorwa by’Imana cyane.

UMVA INDIRIMBO , HE IS  WITH YOU 

 

You may also like

Leave a Comment