Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Diane Mucyo Yakorewe agashya n’abakunzi be ku isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]

Umuhanzi Diane Mucyo Yakorewe agashya n’abakunzi be ku isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ku gicamutsi cyo ku cyumweru taliki 3 Ugushyingo 2019 umuhanzi Diane Mucyo yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, n’ibirori byitabiriwe n’abakunzi be bakunda ibihangano bye ndetse nawe ubwe  muri ibyo birori  harimo n’umugabo we abandi akaba inshuti ze zitandukanye.

Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba , doreko benshi bari baje babukereye. Mu gihe Diane  yarahawe ijambo ariko atazi y’uko yateguriwe umutsima wo kwizihiza isabukuru ye , yagize ati:”mu mutima wanjye ndanezerewe cyane nongere mbisubiremo ndanezerewe cyane ,kubona umuntu nkanjye [Mucyo Diane] mfite abantu bangana gutya bandinyuma bambwira bati tukurinyuma komeza ,biranejeje cyane kuko simfite ukuntu nabivuga najyaga ngira ubwoba bwo gutegura konseri (Concert) ariko kuriyi nshura ndikumva bushize kuko nshobora kuyikora .

Mu gihe mfite abantu bangana gutya niyo haba arimwe mwaza mwenyine byonyine byaba bihagije.

Diane akaba yagarutse kuri Issa Noel Kalinijabo , kuko yamufashije ibintu byinshi cyane , yagize uruhare runini kugirango gurupe bahuriramo ibashe kubamo , yakomeje ashimira cyane Bright , James kuko n’umuntu wa mufashije cyane kuko amugira inama, Cedric nawe yamubaye hafi cyane  kuko yagize umwete wo kujyana kubitangazamakuru by’amashusho ibikorwa bye.

By’umwihariko yashimiye cyane umugabo we kuko n’umuterankunga ukomeye cyane .mu magambo yuzuye ubwuzu yavuze ukuntu ari umugabo mwiza cyane ukunda Imana n’abantu bayo ,akaba inshuti ye magara .

Twakwibutsa ko uyu  muhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana yagiye mu nzu itunganya umuziki mu mwaka wa 2018, akaba afite indirimbo yashyize hanze zikozwe mu buryo bw’amashusho ebyeri ndetse n’izindi eshatu zikozwe muburyo bw’amajwi , zose hamwe akaba ari indirimbo 5.

Kandi akaba akomeza ashima Imana kuko ya muhaye abantu bo kumufasha gukomeza gukora uno murimo. Mu gihe ikinyamakuru isezerano .com  cya mubazaga  uko yakiriye ibirori yakorewe yagize ati :” ntabwo narimbizi ko bikorwa icyo narinzi n’ugukora umunsi mukuru wo guhura n’abafana bankunda tugasangira , tukibwirana kuko bamwe ntibari baziranye , twifuzaga kwibwirana tukamenyana kuburyo tubana tuziranye . yego narimbizi ko nagize umunsi mukuru w’amavuko iyi taliki , ariko ntabwo narinzi ko bateguye uyu munsi wange , ariko birantunguye kubona  banzirikana bagategura iki gikorwa cyo guhura n’abakunzi bankunda bakanabihuza n’umunsi wanjye w’amavuko byanshimishije.

Yakomeje avuga ko abakunzi be babana kurubuga bamwe ko yarabazi abandi ntabwo twari tuziranye .N’igikorwa nakiriye neza cyane kubona ko hari abantu mfite bankunda kandi bakunda ibintu nkora , uyu murimo ndimo nkaba mfite abantu banshyigikiye , ndikumva mfite imbaraga kubera kubona abantu bangana gutya bashyigikiye  kandi bandinyuma .

Mucyo Diane mubyishimo bikomeye (imyambaro y’ubururu).

Iyi taliki [Mucyo Diane] akaba yavuze ko ivuga ibintu byinshi mubuzima bwe  haba muburyo bwo mu Mwuka , kuko bivuze ko Imana  imuvugaho ibintu byinshi  ,n’ ibyagaciro kuko Imana yemeye ko iyi taliki 3 Ugushyingo  nza kuri iyi si ikambara mu mugambi w’abantu yazanye kuri iyi si , haa! Bivuze ko ndi umuntu ukomeye cyane kuko natekerejwe n’Imana .

Ubwitabire bwari bushimishije .

Diane Mucyo yafatanyije n’umugabo we baririmbira abitabiriye ikirori.

Umunyamakuru Issa Noel na Juliette.

Igikorwa cyari kiyobowe n’abashyushya rugamba , abanyamakuru nka Issa Noel Kalinijabo na Juliette.

 

You may also like

Leave a Comment