Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Dominic Ashimwe abahaye ubutumwa agira ati “ Dore ibintu 7 Imana itazitaho kuri wa munsi “.

Umuhanzi Dominic Ashimwe abahaye ubutumwa agira ati “ Dore ibintu 7 Imana itazitaho kuri wa munsi “.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Mubutumwa uyu muhanzi Ashimwe ,ashyize kurukuta rwe rwa Facebook yagaragarije abamukurikira ibintu birindwi Imana itazitaho kuri wa munsi .

  1. Ntizakubaza uko inzu yawe yanganaga cg ubwiza yarushaga izindi ahubwo izakubaza abo wakiranye urugwiro ukabacumbikira muri iyo nzu.
  2. Ubwoko bw’akazi wari ufite n’ingano y’umushahara wawe ntizabirebaho, izakubaza uko witwaye muri ako kazi n’icyo wakoresheje umushahara mu gushyigikira Ubwami bw’Imana no gufasha abakene.
  3. Ntizakubaza ubwiza bw’imyambaro wari ufite na modeli zigezweho wajyanishaga mu gihe cyawe, ahubwo izakubaza abo wambitse!
  4. Umubare w’inshuti wari ufite ibyo ntacyo bivuze ku Mana, ahubwo izakubaza abo wabereye inshuti nziza bakakwigiraho kuyubaha.
  5. Ntizakubaza aho wari utuye, izakubaza uko wari ubanye n’abaturanyi bawe!
  6. Ntizakubaza abo wabwirije ubutumwa bwiza byonyine, ahubwo izakubaza ibyo wigishije icyo byahinduye ku buzima bwawe bwite n’umwanzuro wafashe.
  7. Ntizakubaza impamvu watinze gukizwa cg inshuro waguye, Umwami nasanga uri maso impanda ye uzayumva nta kabuza!

«Imana igushoboze kuba uwo yifuza ko uba we kurusha kuba uwo wowe wifuza kuba.» Iri vugabutumwa nawe warikora. Biroroshye: ni ugukora “Share” gusa n’abandi bakabimenya.

 

You may also like

Leave a Comment