Home Amakuru y'ibanze Umuhanzi Israel Mbonyi yanyomoje amakuru avuga ko yaba yitabye Imana

Umuhanzi Israel Mbonyi yanyomoje amakuru avuga ko yaba yitabye Imana

by Marie Joseline Nyituriki

Ibihuha byagiye bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, zirimo Whatsapp na Instagram bivuga ko umuhanzi w’indirimbo zahimbiwe Imana Israël Mbonyi yitabye Imana, uyu muhanzi yabeshyuje aya makuru.

Abinyujije kurukutarwe rwa Instagram na Twitter, umuhanzi Mbonyi yavuze ko hari Abantu bamaze guta ubumuntu n’ubunyangamugayo  kugeza aho hari abahimbira abandi urupfu kandi ari bazima.

Yagize ati” was this really necessary(ibi mu byukuri byari ngombwa?) Business y’ama views imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo! Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari unkunda, ndi muzima cyane kurushaho.”

Televiziyo imwe ikorera kuri YouTube yitwa Faster TV show, nayo iri muzatangaje ko uyu muhanzi yaba atakibarizwa mu isi y’abazima ndetse ishyiraho ifoto y’uyu muhanzi yandikaho iti”R.I.P”(Rest In Peace), Ruhukira mu mahoro nkuko bivugwa mu kinyarwanda. Iyi foto kandi niyo yakwirakwijwe ku1 mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Benshi mu babonye ibyakozwe n’iyi Televiziyo, bayinenze bivuye inyuma bavuga ko uwabikoze ataramenya Imana kandi ko ibyo yakoze atari ubunyamwuga nk’umunyamakuru.

Israel Mbonyi yabeshyuje amakuru avuga ko yapfuye.

Inkuru z’uko Umuhanzi Israel Mbonyi yaba yitabye Imana, zatangiye gukwirakwizwa ku cyumweru tariki 06 Kamena 2021, nyuma y’uko umushumba wari ukunzwe cyane muri Afrika ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria TB Joshua yitabye Imana.

Ibyo Abakunzi ba Israel Mbonyi batangaje kuri Twitter.

 

You may also like

Leave a Comment