Home Indirimbo Umuhanzi Justin Nsengimana yasohoye indirimbo yo kuramya yise”Umutima”,bitungura abatari bake

Umuhanzi Justin Nsengimana yasohoye indirimbo yo kuramya yise”Umutima”,bitungura abatari bake

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Umutima ni indirimbo ya Justin Nsengimana yatunguye benshi dore ko ubusanzwe yari amenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zihabanye cyane no kuramya ibi byatumye benshi batangarira uyu muhanzi kubera ko batari bamumenyereye mu kuramya.

Umutima ni indirimbo ya Justin Nsengimana nyuma y’igihe gito asohoye iyo yahimbiye Sebeya, asaba abantu kuyibungabunga.Mu gitero cyambere cy’iyi ndirimbo uyu musore aterura aririmba ati:

”Mbe mukunzi wanjye , uzaza gihe ki, ko ngutegereje nkanagukumbura , mbega ibyishimo nzaba mfite mwami ni nkubona !! (…..) Mu kunzi mwiza ndagukumbuye , uzaza ryari Mwami ngo tukubone”.

Justin Nsengimana umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yinjiye muzo kuramya.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Justin Nsengimana , yabwiye ikinyamakuru ISEZERANO ko, icyatumye ahanga iyi ndirimbo ari uko yumvaga umutima we urimo ibyishimo n’amashimwe yo gushimira Imana ibyo yamukoreye. Yanavuze ko indirimbo zose aririmba ziba zifite ubutumwa bukomeye ku buryo ngo kuri we abantu batagatunguwe n’uko yaririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo avuga ko bagashishikajwe n’ubutumwa buyirimo.

Yagize ati” njya guhanga iyi ndirimbo nuko numvaga mfite amashimwe yo gushima Imana ibyo imaze gukora, burya ibintu byose dukora twaba turirimba indirimbo zisanzwe, ariko tugomba kwibuka ko Imana ariyo itumye tugera aho tugeze, njye ndi umuhanzi, kandi umuhanzi ahorana inganzo ku buryo abantu batari bakwiriye kubitinda ho. Ndabizi ko hari abo bibaho ariko ndagira ngo byumvikane neza.Imana rero yanyujijemo ubu butumwa nanjye mbugeza ku bantu bayo, binyuze muri iki gihangano kandi abakunzi b’umuziki wanjye ntahwema gutekereza , na bamenyesha ko mbakunda cyane kandi mbasezeranya ko ntarungu bazagira”.

Yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo kubera amashimwe yari yuzuye umutima we.

Justin akomeza agira inama abahanzi bagenzibe ko ibyo bakora byose baba bakwiye kwibuka gushima Imana.

Ati” abahanzi bagenzi banjye yaba abaririmba indirimbo zisanzwe cyangwa izo kuramya no guhimbaza Imana bagakwiye kujya bibuka gushima Imana kubera ko aho baba bageze aba arukubera yo”.

Uyu muhanzi, yaboneye ho guhishura ko hari indi ndirimbo afite agomba gushyira hanze vuba ariko yirinda kuyitangaza izina gusa ashimangira ko izaba nziza kubazayumva n’abazayireba.Justin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda badaha agahenge abakunzi babo ngo abahe umwanya wo guhumeka, dore ko ari umwe mu bahanzi basohora indirimbo nyinshi mu gihe to, binatuma abakunzi be bakomeza kumukurikirana.

Justin Nsengimana yatunguranye, ubwo yasohoraga indirimbo yo kuramya Imana.

Reba indirimbo Umutima ya Justin Nsengimana

You may also like

Leave a Comment