Home Ubuzima bw'Abahanzi Umuhanzi Karyango Bright yatangaje ko yari yarabaye nk’utannye ho gato ku muhamagaro we (soma birambuye)

Umuhanzi Karyango Bright yatangaje ko yari yarabaye nk’utannye ho gato ku muhamagaro we (soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya hip hop Karyango Bright yatangaje ko yasanze yari yaratannye ho gato ku muhamagaro we igihe yaririmbaga indirimbo z’isi(bakunze kwita secular) ariko ko ubu yasubiye aho yakagombye kuba ari.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru ,aho yari yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi mugenzi we uririmbira Imana mu njyana ya hip hop “El Max Kagoma k’Imana” cyari cyabereye mu rusengero rw’itorero ry’Ababatisita ruherereye ku Kacyiru.

Mu kiganiro Umuhanzi Karyango Bright yagiranye n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com yavuze ko kuba atararirimbaga indirimbo zihimbaza Imana kandi ari umukirisito atari umwanzuro yafashe ahubwo ko byatewe n’abamufashije.

Yagize ati :”natangiye ubuhanzi ndirimba indirimbo zisanzwe (secular),gusa si umwanzuro nafashe ahubwo byatewe n’abamfashije icyo gihe,ubwa mbere nafashijwe  n’umuhanzi witwa Ama G the Black niwe wanyeretse studiyo”.

“Nyuma ariko naje gukanguka ndavuga nti niba ndi umukiristo ufite indangagaciro za gikiristo ibi namamaza ngo ubuzima cyangwa umukobwa mwiza,kuki ntafata umwanzuro nkaba umukiristo wuzuye nkakoresha iyi mpano mu gukorera Imana.Nasanze  nari naratannye ho gato ku muhamagaro wanjye,ahubwo nsubira aho nakagombye kuba ndi”.

Karyango Bright uririmba mu njyana ya hip hop yakomeje agaragaza isomo akuye mu gitaramo yari yitabiriye cy’umuhanzi El Max Kagoma k’Imana ,aho avuga ko amateka adakwiye guherana umuntu.

Ati :”ibintu by’Imana biba bitandukanye n’iby’isi,ibyo Kagoma k’Imana avuga nibyo bibereye hano .Ibi binyeretse kwigirira icyizere ,kandi ko dukwiye kwibuka amateka yacu maze ntaduherane ahubwo tukayabyaza umusaruro kuko amateka yawe niyo agufasha kuba uwo uriwe.

Umuhanzi Karyango Bright yatwaye igihembo cya Groove award bwa mbere igitangira,ubu akaba afite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo uratabawe  yakoranye na Gaby,akaba afite n’indirimbo  y’icyunamo ari gukora ashaka kuzashyira hanze.

 

 

You may also like

Leave a Comment