Home Kuramya Umuhanzi M.D ati :”Kuri iyi Pasika ni umunsi wo kuramya no guhimbaza Imana”(soma birambuye)

Umuhanzi M.D ati :”Kuri iyi Pasika ni umunsi wo kuramya no guhimbaza Imana”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya hip hop Mugema Dieu Donné uzwi ku izina rya M.D yatangaje ko kuri iyi Pasika y’uyu mwaka wa 2019 azaba ari umunsi wo kuramya no guhimbaza Imana anazirikana ko Yesu Krisito yazutse.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu mutagatifu taliki ya 19 Mata 2019,akaba ari no mu gihe habura iminsi ibiri ngo umunsi mukuru wa Pasika utwibutsa izuka ry’umucunguzi wacu Yesu  wizihizwe n’abakiristu batari bake ku isi.

Avugana n’umunyamakuru w’Isezerano .com ,umuhanzi M.D yavuze ko Pasika imwibutsa byinshi harimo nuburyo Kristo yazutse ,nyamara kandi ngo akazanagira n’igitaramo kuri uwo munsi ku rusengero rwe rwa Light Church.

Yagize ati :”Pasika inyibutsa byinshi, kandi ko kristo ari umwana w’Imana,inanyibutsa nuburyo yazutse.Kuri iyi Pasika rero ni umunsi wanjye wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo tuzaba dufite ku rusengero rwa Light Church i Kabuga.Bivuze rero ko tuzaterana ariko nimugoroba tukagaruka kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cya Pasika”.

Umuhanzi M.D ni umukiristo wo mu itorero Light church risengera i Kabuga ,rikaba riyoborwa na Bishop Amoni.Uyu muhanzi akaba amenyerewe mu njyana ya hip hop aho yanahamagawe mu irushanwa rya Groove awards 2018 nk’umuhanzi wagize Videwo nziza.

You may also like

1 comment

Learn More August 18, 2019 - 9:51 am

I simply want to say I’m all new to blogs and certainly savored you’re web site. More than likely I’m want to bookmark your site . You actually have impressive stories. Cheers for sharing your blog.

Reply

Leave a Comment