Home Inyigisho Umuhanzi MD ati:”Izo ntambara nkunze guhura nazo abantu benshi bampamagara ngo MD mu muziki wa Gospel nta kantu karimo.

Umuhanzi MD ati:”Izo ntambara nkunze guhura nazo abantu benshi bampamagara ngo MD mu muziki wa Gospel nta kantu karimo.

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya Hip Hop Mugema Dieu Donné uzwi ku izina rya MD yatangaje ko akunze guhura n’intambara z’abantu bamubwira ngo mu muziki wa Gospel arimo ko ari nta kantu karimo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 02 Kanama 2019,ubwo yatangaga umusanzu we ku byerekeranye nuko abona ibyiza byo gukorera Imana akanakomoza  ku ibanga rituma agitumbiriye inzira iruhije ya Kristo.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop MD yagitangarije ko kugirango ukorere Imana by’ukuri ko hari icyo bigusaba kugirango ibintu bikunezeza ubireke.

Ati:”Ibyiza byo gukorera Imana ni byinshi,sinabona umubare ariko biturindira ubuzima kandi kuba Imana yaraturemye mu ishusho yayo biduha umunezero wo kuyikorera.Impamvu gukorera Imana bavuga ngo biraruhije ni uko muri iyi si harimo ibintu byinshi binezeza kandi gukorera Imana bigusaba ko ibyo bintu bikunezeza ubireka.Hari ibintu Imana ikubuza gukora byakunezezaga kubireka ukumva biragoye”.

“Impamvu kandi bavuga ngo abantu bakorera Imana nibo bakunda guhura n’ibigeragezo cyane  ni uko iyo ukorera Imana ugomba guhura n’ibigerageza kuko inzira ijya mu ijuru ibamo amahwa menshi n’ibikubabaza”.

Umuhanzi Mugema Dieu Donné yakomeje avuga ko impamvu hari abo binanira akenshi ari uko baba barihamagaye mu murimo w’Imana ko ariko iyo ari Imana yaguhamagaye udaca ku ruhande ahubwo ukomeza inzira.

Ati:”Kutabivamo ni uko Imana iba yaraguhamagaye,hari abantu bihamagara ,hari n’abo Imana ihamagara abongabo babirambamo ariko wawundi wihamagara agera mu murimo w’Imana yabona harimo ibigeragezo byinshi  akabivamo ariko iyo yahamagawe n’Imana ntago aca ku ruhande akomeza inzira imwe mpaka agezeyo”.

“Njyewe ibanga nkoresha ni uko mbikunda nkumva ko nabihamagariwe kugirango mbikore,kuko nkunda guhura n’izo ntambara abantu benshi bampamagara ngo MD muri muzika ya Gospel nta kantu kabamo cyane cyane nkamwe mukora Hip Hop,ariko kuba naragiye muri Hip Hop cyangwa kuba ndi mu murimo w’Imana ni uko hari impamvu ituma mbikora”.

Umuhanzi Mugema Dieu Donné wo mu njyana ya Hip Hop ni umukiristo usengera  mu itorero rya Light Church risengera I Kabuga,riyoborwa na Bishop Amoni.Uyu muhanzi akaba akunze kuba nominé muri Groove awards.

You may also like

Leave a Comment